Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro ku Kacyiru igikomangoma cyo mu gihugu cya Arabia Saoudite, Alwaleed bin Talal bin Abdul Aziz Al Saud wari uherekejwe n’ umugore we.

Nyuma yo kubonana n’ Umukuru w’ Igihugu, Igikomangoma Alwaleed yatangaje ko yishimiye iterambere U Rwanda rwagezeho. Yagize ati: ”Uyu munsi nabonanye na Perezida w’ U Rwanda, umuyobozi mwiza wagize uruhare rufatika mu kugaragaza icyubahiro cy’ u Rwanda mu ruhando rw’ amahanga.”

Yasobanuye ko impamvu impuguke ndetse n’ abayobozi b’ ibihugu by’ amahanga baza mu Rwanda ari uko u Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo by’ inzitane rubifashijwemo na Perezida Kagame.

Igikomangoma Alwaleed yavuze ko Perezida Kagame agerageza guteza imbere u Rwanda, yongeraho ati: ”Turi hano mu rwego rwo kumwemerera ubufasha bwose no kumufasha guhindura icyerekezo cye ibikorwa. Ibyo bizagerwaho binyuze mu ishoramari ndetse no kureba aho dushobora gutanga ubufasha.”

Abajijwe inzego abona ashobora kuzashoramo imari, Igikomangoma Alwaleed yavuze ko bazakomeza gukorana n’ Ibiro bya Perezida, binyujijwe muri Minisiteri y’ Imari, hakarebwa imishinga ishobora guterwa inkunga kugirango bizafashe abaturage b’ U Rwanda.

image
image
Perezida Kagame asobanurira Igikomangoma Alwaleed ibijyanye n’ igishushanyo
cy’ ubugeni gitatse ku rukuta

image
Igikomangoma Alwaleed bin Talal bin Abdul Aziz Al Saud
aherekejwe n’ umufasha we

image
image
Igikomangoma Alwaleed aganira n’ abanyamakuru

Foto:Village Urugwiro
Shaba Erick Bill

http://www.igihe.com/

Posté par rwandaises.com