Umushinga wo guhuza gasutamo ya Kagitumba mu Rwanda n’iya Mirama muri y’Uganda ngo uzafasha kwihutisha ubucuruzi ndetse n’igenzura rikorwa ku bicuruzwa binyuzwa kuri izo gasutamo. Ibyo byatangajwe kuri uyu wa kabiri mu nama yahuje i Kigali, abashinzwe imisoro n’amahoro mu gihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda hagamijwe kurebera hamwe aho umushinga wo guhuza izo gasutamo watangijwe umwaka ushize, ugeze.
Kuva mu mwaka ushize wa 2010, u Rwanda ndetse na Uganda byari byifuje ko gasutamo za Kagitumba ku ruhande rw’u Rwanda na Mirama ku ruhande rwa Uganda zahuzwa hagamijwe kwihutisha ibikorwa by’igenzura rihakorerwa.
Nk’uko byasobanuwe na GAHIGI Zephanie, umukozi mu ishami rishinzwe za gasutamo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, ngo ubusanzwe gasutamo ya Kagitumba yakiraga amakamyo umunani yikoreye ibicuruzwa buri imwe ikamara igihe kingana n’iminota 30 cyangwa irenga mu igenzura, yagera no ku rundi ruhande bikaba uko.
Kuri ibyo hakiyongeraho ko leta ya Uganda yemeye ko bitarenze ukwezi kwa gatandatu izaba yamaze gusana umuhanda uva Ntungamo ukagera Mirama. Isanwa ry’uwo muhanda rikazatuma umubare w’amakamyo yanyuraga kuri gasutamo ya KAGITUMBA wiyongera kuko ayanyuraga ku ya Gatuna azahindura inzira akajya aca KAGITUMBA.
Iyi ikaba ari yo mpamvu ibihugu byombi byifuje ko habaho gasutamo imwe ihuriweho n’ibihugu byombi,KAGITUMBA/MIRAMA One Stop Border Post, mu rwego rwo kwihutisha igenzura ndetse n’ibindi bikorwa bikorerwa kuri izo gasutamo.
Ku kibazo kirebana n’imikoranire nyuma yo guhuza izo gasutamo, GAHIGI Zephanie yavuze ko kuri ubu mu nteko y’umuryango wa Africa y’iburasirazuba harimo umushinga w’itegeko uzagenga imikoranire y’ibihugu bibiri bihuriye kuri gasutamo imwe.
Leta y’u Rwanda iremeza ko guteza imbere ihuzwa ry’imipaka ari ngombwa kugira ngo ubucuruzi burusheho kwiyongera haba mu Rwanda imbere cyangwa hanze yarwo. Ibyo ngo bizagira uruhare mu gukurura abashoramari mu gihugu kandi ngo bizafasha gushimangira ku buryo nyabwo kandi burambye ubukungu bw’igihugu binajyanye no kugabanya ubukene mu Rwanda.

Médiatrice MUKANGIRA

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2417

Posté par rwandaises.com