Kuwa kabiri tariki ya mbere Werurwe nibwo Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ igihugu cy’ U Bufaransa. Leta y’ U Rwanda ntiyigeze ibyakira neza. Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’ abacitse ku icumu nawo wahise ushyira ahagaragara itangazo ryamagana uyu mugabo kubera uruhare akekwaho kuba yaragize mu Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubwo twagavuganaga na Forongo Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka yatubwiye ko batigeze bishimira na gato ko Juppé yabaye Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga, kuko ngo uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Forongo yagize ati: “U Bufaransa nk’ Igihugu cyigenga ni uburenganzira bwabo kumuha uriya mwanya ariko twebwe nk’ abacitse ku icumu Alain Juppé nta cyiza tumuziho, ahubwo tumuziho urwibutso rubi gusa; tumuziho gutumiza intwaro zo kwica abantu, gutoza interahamwe n’ ibindi. Rero ku mushyira kuri uyu mwanya ni ugutoneka abacitse ku icumu.”

Forongo yakomeje avuga ko mu gihe hakorwaga Jenoside y’ abatutsi mu Rwanda uyu Alain Juppé yari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu 1994 kandi iki gihugu kikaba cyaragize uruhare rukomeye mu gufasha Leta yarimo gukora iyo Jenoside ndetse ibi ngo binagaragazwa na raporo yitiriwe Mucyo yashyizwe ahagaragara icyegeranyo ku ruhare rw’ Abafaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango Ibuka ukomeza uvuga ko ufite impungenge z’ uko Juppé yakongera akitwara nk’ uko yitwaye mu 1994, ndetse ngo ashobora no kuba yakingira ikibaba Abafaransa bavugwaho uruhare muri jenoside. Forongo yagize ati: “Nta cyizere dufite cy’ uko Juppé yigeze ahinduka, rwose turifuza ko yahinduka ariko kugeza kuri uyu munsi nta kitwemeza ko yahindutse.”

Kuba kadi ngo Juppé yarigeze kuba mu bantu bafataga ibyemezo bireba U Rwanda mu Bufaransa akaba ari na we watanze igitekerezo cyo gushyiraho zone tirikwaze (Zone Turquoise) byavugwaga ko igiriyeho kurengera abarenganaga muri jenoside nyamara ikaza kugira uruhare mu itsembwa ry’ Abatutsi bo mu majyepfo y’ uburengerazuba bw’ U Rwanda batagira ingano, ndetse ngo ikanafasha abakoze jenoside guhungira mu burasirazuba bw’icyahoze ari Zaïre; Ibuka ivuga ko uwo Juppé atahindutse, ko akiri wa wundi koko ngo iyo ahinduka aba yarasabye imbabazi U Rwanda.

Ubwo twamubazaga icyo Ibuka yiteguye gukora nyuma y’ uko Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ U Bufaransa, Forongo yadusubije ko bo nka Ibuka batakivanga mu by’ umubano w’ ibihugu byombi (U Rwanda n’ U Bufaransa) ariko na none ngo ntihajyaho umuntu bazi ndetse bemeza ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bicecekere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka yagize ati: “Ntabwo twiteguye kujya mu mihanda ngo twamagane uyu muminisitiri, ariko turakomeza gukora ubuvugizi ahantu hatandukanye.”

Yongeye ati : “N’ubwo tutivanga mu bya politiki y’ ibihugu byombi ariko turasaba Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga yacu kuganira n’ iy’ u Bufaransa kugirango bareba icyakorwa.”

Hejuru ku ifoto ni Forongo Janvier

Ruzindana Rugasa

Inkuru byerekeranye

U Rwanda ntirwakiriye neza kugaruka kwa Alain Juppé muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa
Posted on Mar , 03 2011 at 08H 37min 04 sec

facebook