Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mata 2011, Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles yateguye umunsi wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 17.

Uwo muhango wari witabiriwe n’ uhagarariye Umuryango wa mu Bubiligi, uhagarariye Leta y’igihugu cy’Ububiligi n’abandi barimo aba Ambasaderi b’ibihugu by’Umuryango Acp(Afrique, Caraïbes et Pacifique) ukorera i Bruxelles, uhagarariye DRB-Rugari bivuga Diaspora Rwandaise de Belgique n’abandi banyacyubahiro barimo Umuyobozi Bourgmestre w’Umujyi wa Woluwe St Pierre aho imihango yaberaga.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku mahano yabaye mu Rwanda muri Mata 1994, bahuriza ko bitazongera kubaho ukundi; uhagarariye Leta y’Ububiligi yanavuze ko Leta ahagarariye itazahwema gutera inkunga u Rwanda mu gukomeza kwiyubaka.

Ayo magambo yose yabanjirijwe n’ijambo ry’ uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi Ambassadeur Ntwari wakiriye abo bashyitsi ari kumwe n’ikipe yose y’ abakozi ba Ambassade y’u Rwanda.

Uwo muhango warangiye bashyira indabo ku gishyinga cy’ibuye ry’urwibutso riri mu Mujyi wa Woluwe-St-Pierre mu Bubiligi.

Inkuru mu mafoto

image
Abanyacyubahiro bitabiriye umuhango, umugabo wa mbere uhereye ibumoso ni ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi

image
Uwari uhagarariye Leta y’ igihugu cy’Ububiligi

image
Gakumba Hangu Perezida wa Ibuka-Belgique

image
Erika Rugumire uhagarariye DRB Rugari (Diaspora Rwandaise de Belgique)

image
Uwari uhagarariye ACP (Afrique, Caraîbe et Pacifique)

Hejuru ku ifoto:Ubuhamya bwa Pauline Kayitare ahagarararanye na Musare Faustin

Foto:Karirima
Aimable Karirima

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11799
facebook