Ibyo ni ibyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2011, ubwo Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda yashyiraga ahagaragara uko ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda byagiye byitwara mu gihe cyo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 16, aho ibinyamakuru Umuseso, BBC n’Ijwi rya Amerika byatunzwe agatoki mu gutandukira ku nkuru byagiye bitangaza.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Patrice Mulama yatangaje ko muri rusange ibitangazamakuru byitwaye neza ugereranyije n’ibyo bisabwa kuko nta mvugo cyangwa amagambo akomeretsa byagaragaye cyane, ariko nta byera ngo de kuko ibitangazamakuru hafi ya byose byibaze mu mijyi gusa ntibijye mu byaro ngo bikurikirane ibikorwa byo kwibuka ngo bikore n’isesengura y’ibyakozwe n’ibitakozwe ndetse binandike ku mateka ya jenoside.

Mulama asanga itanangazamakuru rikomeje gukora nk’uko rikora ubu, amateka ya jenoside yazagera aho akibagirana mu Rwanda, ariko ibi bikaba bitareba itangazamakuru gusa kuko n’izindi nzego nazo zibigiramo uruhare. Mulama avuga ko itangazamakuru risabwa kugira uruhare rigahamagara abafite ubumenyi kuri jenoside bakabiganiraho, atari ukuvuga aho abayobozi bagiye kwibuka gusa, kuko bitabaye ibyo hazaba ibibazo mu bijyanye n’amateka ya jenoside mu Rwanda.

BBC, Umuseso na VOA ni bimwe mu bitangazamakuru byatunzwe agatoki kuba byaratandukiriye mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi umwaka ushize.

Umuseso ubwo kwibuka jenoside byabaga umwaka ushize wari ugikora, ukaba waratangaje inkuru ebyiri zirimo inyandiko zigaragara nk’izipfobya jenoside aho muri nimero yawo ya 402 banditse inkuru ifite umutwe ugira uti: «Jenoside abahutu b’intagondwa bishe imbaga y’abatutsi», Inama Nkuru y’itangazamakuru ikaba isanga ntacyo byafasha mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Hari n’indi nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseso ifite umutwe ugira uti: «Uburyo Ibuka yaguye mu mutego wa FPR», hakaba hari n’aho muri icyo kinyamakuru bagira bati: «Abahutu bacitse ku icumu rya MRND na CDR na FPR ntibemerewe kwitwa abacikacumu, nta n’ubwo bashobora kugenerwa cyangwa se kwinjizwa muri gahunda zagenewe bagenzi babo b’abatutsi». Ibi hamwe n’ibindi byagaragajwe, Inama Nkuru y’itangazamakuru ikaba isanga ari amakosa yakozwe.

Kuri VOA na BBC, hari amakuru batangaza ubwo tariki ya 6 Mata buri mwaka hari abajya kwibuka ubwo indege ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yaraswaga. Inama Nkuru y’Itangazamakuru ifata ibyo nko guhindura amateka ndetse n’abanyamakuru babivuga bakagerageza kugirira impuhwe abakoze ibyo bikorwa aho baba bahamagarira abandi bantu kwifatanya nabo muri ibyo bikorwa, bifatwa nk’ibishyigikira kandi bigapfobya jenoside. BBC yo ngo ivuga ko itariki Leta y’u Rwanda yemera ari itariki imwe ya 07 Mata, kandi ari umunsi wagenwe n’Umuryango mpuzamahanga mu mwaka wa 2004.

Muri iyi raporo y’amapaji 43 igaragaza uko itangazamakuru ryitwaye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 16 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Inama Nkuru y’Itangazamakuru igaragaza kandi uburyo BBC hari inkuru yagiye ikora nk’iyo ku itariki ya 14 Mata 2010, Igira iti: «Ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda ryitwa «Ijambo » ryateguye umugoroba wo kwibuka ababo baguye mu Rwanda mu gihe cya jenoside ya 94 na nyuma yayo, ko ngo abenshi mu bitabiriye uwo muhango ari rwa rubyiruko badakunze kwemerera kujya ku rwibutso rwa jenoside yakorewe mu Rwanda ruri i Woluwé Saint Pierre i Bruxelles».

Muri rusange Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru yasabye abanyamakuru kwitwararika amagambo batangaza mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ndetse no mu bihe bisanzwe ubwo baba bavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego kandi Inama Nkuru y’Itangazamakuru yanashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku mvugo zikwiye gukoreshwa ndetse n’izindi zidakwiye mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ibyo bita ntibavuga-bavuga. Muri izo mvugo harimo nk’izigira ziti: «Ntibavuga intambara yo muri 1994 ahubwo bavuga jenoside yakorewe abatutsi mu w’ 1994, ntibavuga mbere y’intambara bavuga mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, ntibavuga urupfu rwa Habyarimana nk’inkomoko ya jenoside bavuga urupfu rwa Habyarimana nk’imbarutso ya jenoside».

Aya magambo ndetse n’andi yashyizwe ahagararaga ni ayo abantu ndetse n’abanyamakuru by’umwihariko bagomba kwitondera, abantu batandukanye bakaba bafashe umwanya yo kuganira ku byavuye muri ubwo bushakashati ndetse banatanga ibitekerezo.

Hejuru ku ifoto:Patrice Mulama

Olivier MUHIRWA/Igihe.com

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11623/Posté par rwandaises.com