Mu ijambo rye nk’uhagarariye uyu muryango muri iki gihe Perezida Nkurunziza yavuze ko igishushanyo mbonera mu by’ubwikorezi n’ingufu bitakagombye kuguma mu mpapuro gusa ko ahubwo byari bikwiye guhita bishyirwa mu bikorwa vuba. Ibi bikaba mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umuriro gikomeje kugaragara muri aka gace ndetse no kuzamura ireme ry’inganda muri Afurika y’Iburasirazuba.
Pierre Nkurunziza yavuze ko yishimira ibikorwa birimo kugenda bigerwaho nk’umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Masaka ukanyura I Kigali ugakomeza I Musongati mu Burundi. Iki ngo ni ikimenyetso cyerekana ko aka karere karimo kugenda gahuza ubutaka kandi akavuga ko bizakurikirwa no guhuza ubwikorezi bwo mu kirere no ku butaka.
Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi yongeyeho ko akamaro k’imihanda nk’iyi ya gari ya moshi ndetse n’imihanda isanzwe ari uguhuza uduce dukorerwamo ubuhinzi, amasoko ndetse n’inganda. Ku bwe ngo uyu ni umusemburo ukomeye wo kwibumbira mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Gusa yongeyeho ko ibikorwa remezo bitakagumye mu gice kimwe cyangwa igihugu kimwe gusa ahubwo byakagaragaye muri buri gihugu kigize aka karere.
Perezida Nkurunziza yaboneyeho gukangurira abakuru b’ibihugu by’aka karere gufungura imipaka kugira ngo byorohere abakora ubucuruzi muri aka karere; ibi kandi bikajyana no gukuraho imisoro ku mipaka igize aka karere. Ikindi yifuje ni uko habaho umupaka umwe uzaba uhagarariye indi mipaka yose kugira ngo ugenzure uko ibicuruzwa byinjira bikanasohoka muri aka gace.
Nkurunziza kandi yibukije ko ubukungu bwo muri aka karere burimo kugenda buta agaciro kubera ifaranga naryo rikomeza kumanuka. Ngo ibi bikaba biterwa n’imvururu zikomeza kugaragara mu gice cy’Abarabu ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.
Pierre Nkurunziza akaba yarasoje yizeza ko niharamuka hashyizweho isoko rinini rihuriweho n’ibi bihugu bizazamura ubukungu muri aka karere kandi bigatanga n’akazi ku rubyiruko. Yaboneyeho gufungura ku mugaragaro akanyamakuru k’ Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, aka kanyamakru kakazatanga amakuru yose akenewe ku mishinga ikorerwa muri aka gace.
Hejuru ku ifoto:Perezida Nkurunziza aganira na Perezida Kagame
Emmanuel Hitimana Nkubito