Nzabonimpa Amini
KIGALI – Ku cyicaro cy’Ambasade y’u Bufaransa i Kigali mu Kiyovu, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Mata 2011, Bernard Kouchner, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ku kibazo cyo kuba hagaragazwa ukuri kose kuri Jenoside, adashobora kurega ingabo zabo, ariko akaba yemera ko hari amakosa yakozwe.
Aha Bernard Kouchner wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa akaba yari yitabiriye gahunda yo kwibuka abahoze ari abakozi b’iyo Ambasade bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’iki kinyamakuru Izuba Rirashe, Kouchner yagize ati “muri Jenoside nari hano, ariko nacecetse imyaka isaga 7, nyuma biranga nshobora kumvisha Perezida Sarkozy ukuri kose kuri Jenoside. Ibyavuyemo murabibona. Sinshaka kurega ingabo zacu, ariko nemera ko hari amakosa yakozwe ku rwego rwa politiki, aho ingabo zarengeye bamwe abandi ntizibarengere.”
Bernard Kouchner akomeza avuga ko ukuri kuri Jenoside ari urusobe rw’ibintu byinshi, nk’inyungu z’abantu bamwe, inyungu z’ibihugu bimwe, inyungu z’agatsiko kamwe, akagambane k’uruhererekane rw’abakoloni n’ibindi.
Uyu muhango wo kwibuka ukaba witabiriwe n’abakozi bose b’iyo Ambasade bari kumwe n’imwe mu miryango y’Abahoze bayikorera, barangajwe imbere na Ambasaderi Laurent Continu ari kumwe na Bernard Kouchner, aho bifatanyije mu kunamira abakozi 16 bakoreye iyo Ambasade bakaza kuzira Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Abo bakozi ni Kabanda Tony, Kanziga Hildegarde, Karangwa Jean, Mukamuligo Immaculée, Mukamurenzi Gaudence, Mukamusoni Dancille, Nemeye Emmanuel, Nzigiye Evariste, Rukeratabaro Vénuste, Rutabingwa François, Sebudandi Ignace, Seminega Innocent, Sibomana François, Sinamenye Bosco, Twagirayezu Déo na Umwari Christine.
Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Laurent Continu mu kiganiro n’Izuba Rirashe, yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bigoye, aho bibuka ababo bazize Jenoside, by’umwihariko Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda izirikana kandi ikibuka abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Kuri uwo munsi kandi, mu ijambo rye Ambasaderi Laurent Continu yatunze agatoki abamubanjirije mu gihe Jenoside yakorwaga mu Rwanda, avuga ko batereranye abari abakozi babo nytibabahungisha.
Asubiza ibibazo by’itangazamakuru yagaragaje ko muri iki gihe Ambasade akuriye yatangiye gushyira ku rutonde abakozi b’Abanyarwanda babakoreraga ngo bamenye aho batuye, telefoni zabo n’ibindi biranga imyirondoro yabo, ku buryo haramutse habaye ibihe bidasanzwe nk’intambara, imyuzure n’ibindi bihe by’amage bahungishwa.
Forongo Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka nawe wari witabiriye icyo gikorwa, avugana n’iki Kinyamakuru yatangaje ko mu izina rya Ibuka asanga icyo gikorwa Ambasade y’ Ubufaransa mu Rwanda ikoze bwa mbere mu mateka yayo, ari intambwe ishimishije.
Forongo yakomeje agira ati “kuba bateye iyi ntambwe ni ibyo kwishimira, gusa ntibikwiye kugarukira aho kuko hakenewe ukuri kose ku byabaye ndetse no kuba bakanatekereza ku mfubyi n’ababyakazi basigaye.
Ambasaderi Laurent Continu akaba yatangarije iki kinyamakuru ko ubutumwa bwe kuri uyu munsi ari uko azirikana uruhare rw’igihugu cye mu byabaye muri Jenoside, kuko mu gihe yabaga Uburansa bwari igihugu cyazaga ku mwanya wa mbere mu gufasha u Rwanda.
Akaba ariho ashingira asaba ko ari ngombwa ubumwe n’ubwiyunge, kandi akaba afite intego yo guhuza abashakashatsi, abanditsi n’abandi bazi amateka ku mpande zombi (Rwanda-Ubufaransa,) aho bahura bakagira icyerekezo kimwe.
Naho ku kibazo cyo gufasha imiryango y’abahoze ari abakozi babo, yagize ati “sinshaka kugira icyo mbizeza, ariko dufite imishinga dutekereza, ku buryo twareba uko abana babo bakwiga ku ishuri ry’ababyeyi ry’Ubufaransa rya Kigali n’ibindi.”
Rukeratabaro Robert ubu afite imyaka 19 ni umwana wa Rukeratabaro Vénuste wakorera iyo Amabasade wahitanwe na Jenoside, yatangarije Izuba Rirashe ko kuri we yishimiye icyo gikorwa kuko umubyeyi we yongeye guhambwa agaciro, ati “icyifuzo cyanjye ni uko nakomeza gushyigikirwa mu mashuri yanjye
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=535&article=21803