Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro (Ifoto-Perezidansi ya Repubulika)

Kim Kamasa

VILLAGE URUGWIRO – Mu kiganiro agirana n’abanyamakuru buri kwezi cyabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 31 Werurwe 2011, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye ko n’ubwo agira umwanya muke kubera inshingano zikomeye zo kuyobora Igihugu, ibi bitamubuza kugira umwanya wo kuvugana no gusabana n’abaturage abinyujije ku murongo wa interineti wa Twitter na Facebook.

Babinyujije kuri uyu murongo, abaturage bashobora kubaza Perezida Kagame ibibazo n’ibyifuzo byabo maze nawe agahita abasubiza nk’uko abandi basanzwe bakoresha iryo koranabuhanga babigenza.

Abanyamakuru bifuje kumenya niba umuntu uri mu mwanya w’umukuru w’Igihugu uba afite inshingano nyinshi ashobora kubona umwanya wo kwandikirana ubutumwa nk’ubwo bugufi n’abaturage b’imihanda yose, maze Perezida Kagame asubiza agira ati “Erega burya umwanya uba muto bitewe n’uko wawukoresheje, ndabaha urugero mfite telefoni irimo umurongo wa interineti, iyo mfashe ikiruko cya saa sita ahanini kigera nko ku isaha imwe n’igice, uwo mwanya nshobora kuwukoresha ndeba ibyo Abanyarwanda banyandikiye bityo nange nkabasubiza, kimwe n’iyo ndimo nkina tenisi, igihe mfashe akaruhuko nshobora kureba ibyo banyandikiye nkabasubiza. Cyakora nabonye hari abatemera ko ari jye, muzabambwirire ko nta wundi ubinkorera ari jye wivuganira nabo.”

Muri iki kiganiro kandi, abanyamakuru bifuje kumenya niba nta mikoranire yabaho hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ibihugu bitunze bikanagera ku bikomoka kuri peteroli mu buryo bworoshye kugira ngo bagabanye ubuke bwayo mu gihugu bityo n’igiciro cyayo gikunze gutera ingaruka hafi ku bicuruzwa byayo kigabanuke bityo ntibinagire ingaruka ku izamuka ry’ubukungu, Umukuru w’Igihugu asubiza ko ubwo buryo burimo butekerezwaho, uretse ibyo ariko, umukuru w’Igihugu yasobanuye ko hagiye kurebwa n’uburyo hakubakwa ububiko(ibigega) bw’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igihe yabuze habe hakoreshwa iyabitswe muri ibyo bigega.

Abanyamakuru kandi bagaragarije umukuru ko raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko amafaranga yagenewe gukoreshwa mu gusana no gukemura ibibazo byatewe n’umutingito wabaye muri tumwe mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba atakoreshejwe icyo yagenewe ndetse ashobora no kuba yarananyerejwe, maze Umukuru w’Igihugu asubiza ati “Ndumva no kuba haragiyeho ubugenzuzi bukanagaragaza ikoreshwa nabi ry’ayo mafaranga ubwabyo ari intambwe nziza, ubwo rero ababigizemo uruhare byanze bikunze bazabibazwa.”

Ku bijyanye no kuba Leta izatanga ubufasha ku batabifitiye ubushobozi bifuza kujya gushyikira ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi kizabera muri Mexico muri Kamena uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko bizakorwa mu buryo bwo gukangurira Abanyarwanda kujya gushyigikira ikipe yabo bahereye no kubafite ubushobozi, ati “abadafite ubushobozi nabo tuzareba uko bakunganirwa.”

Mu bindi byagarutsweho n’abanyamakuru muri iki kiganiro harimo kuba mu Rwanda rwego (National Academy)ruhari rukora ibijyanye no kubumbatira umuco bityo ikinyarwanda kigakomeza kwiganzwamo n’amagambo y’indimi z’amahanga, Perezida Kagame yasobanuye ko ibyo biterwa ahanini n’amateka atuma abantu bahitamo kuvuga indimi bizemo cyangwa bakuze bavuga ariko asobanura ko urwo rwego rukwiye kujyaho kugira ngo ururimi n’umuco bikomeze kubumbatirwa.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=531&article=21588

Posté par rwandaises.com