Abanyeshuri baha Perezida Kagame ibisobanuro by’ifoto bamukoreye (Ifoto- Perezidansi ya Repubulika)

Richard Ruhimbana

KIGALI – Ku wa 15 Mata 2011, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasuye ishuri rikuru ry’ikotanabuhanga rya Kigali (KIST), hamwe n’ishuri rukuru  ry’ubuzima rya Kigali (K.H.I), aho yatashye inyubako ya Laboratwari ikubiyemo ibice 3, igice kirimo ibikoresho by’amasomo y’ubuzima (Biology), igice kirimo ibikoresho by’amasomo y’ubutabire (Chemistry) n’ikirimo ibikoresho by’amasomo y’ubugenge (physics).

Mu ijambo rye Perezida Kagame akaba yavuze ko buri gihe cyose akunda gusura ibigo by’amashuri kuko ari inzira imwe imufasha kuganira n’abanyeshuri no kungurana ibiterezo mu rwego rwo guhanaranira  icyateza imbere igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko KIST na KHI ari amashuri makuru yashyizwe kugira ngo  afashe Abanyarwanda mu rwego rw’ubumenyi.

Yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, baharanira kurushanwa kandi bagaranira no kumenya ibyo abandi  banyeshuri  bo mu mahanga biga, ati “iyo  niyo nzira ifasha umunyeshuri kwiga neza akamenya kandi akamenya byinshi.”

Perezida yavuze ko kandi hagiye gushyirwaho imbaraga mu kwigisha  kwihangira umurimo.

Umuyobozi w’agatenyo wa KIST, Prof Jonh Mushana, yatangiye ashimira Perezida Kagame uburyo ashyigikira ikoranabuhanga (ICT), ati “iyi nyubako dutashye ku mugaragaro, ni imwe izafasha KIST na KHI kugera ku ntego twiyemeje.”

Prof Jonh Mushana yavuze ko kugeza ubu intego z’ishuri zigenda zigerwaho, ati “ibyo bigaragarira mu mubare w’abanyeshuri basoka buri mwaka.”

Indi ntego KIST ishyize imbere cyane ni ugushyiraho uburyo bwo kwihangira imirimo.

Umunyeshuri uhagariye abandi, Rangira Alphonse yatangarije Perezida Kagame ko batazamutenguha kubera uburyo ateza imbere ICT, ndetse mu izina ry’abanyeshuri ashimira Perezida Kagame uburyo yitanga mu guharanira icyateza Abanyarwanda imbere.

Yamujejeho kandi bimwe mu bibazo bakomeje guhura nabyo, baba abanyeshuri biga KIST hamwe na KHI, cyane u bijyanye n’amacumbi, ati “ikibazo dufite gikomeye cyane ni uko KIST ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 2.989, ariko ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 248, naho (K.H.I) ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 1289, ariko afite ubushobozi bwo gucumbira abanyeshuri 132.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=537&article=21942

Posté par rwandaises.com