François Ngarambe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF -Inkotanyi (Ifoto/J. Mbanda)

Kizza E. Bishumba

KIMIHURURA – Ku wa 04 Mata 2011 mu kiganiro n’abanyamakuru, François Ngarambe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi yavuze ko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bifitanye isano no kubaho kwayo, bityo ngo abakoze Jenoside yakorewe mu Rwanda mu mwaka 1994 bari biteguye no kuyihakana.

Ngarambe yasubije ibibazo bitandukanye by’abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR-Inkotanyi ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali avuga bijyanye n’ubuzima bw’igihugu muri rusange, ndetse havugwa ku kibazo kijyanye n’uko hari Abanyarwanda bamwe baba hanze bapfobya Jenoside, ah obo bavuga ko bibuka Jenoside yakorewe Abahutu, Ngarambe yavuze ko kuba hari Abahutu bapfuye bitandukanye cyane n’uko Abatutsi bapfuye bahigwa bukware, ati “Abanyarwanda bazi uko Jenoside yabaye n’abayikoze. Abayikana ni abayikoze.”

Aha yakomeje avuga ko Abanyarwanda bazi ibibabereye kandi bishimira, urugero ngo ni mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba, aho Abanyarwanda muri rusange bitoreye Umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame ku majwi 93%, ati “ariya majwi ni ay’Abanyarwanda bose si ay’abanyamuryango ba FPR gusa.”

Ku kibazo cyo gupfobya Jenoside, gusebanya, kunenga ibikorwa mu Rwanda n’ibindi bikorerwa ku rubuga rwa Interineti ndetse n’amagambo y’abanyapolitiki cyane bari hanze y’u Rwanda, Ngarambe yavuze ko ibyo byose binyomozwa ndetse kenshi, ati “ibyiza u Rwanda rukora nibyo bisenya abarunenga.”

Yavuze ko mu myaka 17 ishize FPR iri ku buyobozi bw’igihugu hari byinshi byakozwe muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu,  zirimo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ngarambe avuga ko nubwo hari bimwe bitoroshye kubonerwa ibisubizo,  nk’ibibazo by’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko  bitoroshye kubona igisimbura ubuzima bw’umuntu, ngo ibyakozwe byo birahari kandi bigaragarira buri wese ushaka kubibona.

Ngarambe yanavuze ku kibazo cy’abakoresha iturufu y’amako cyangwa amashyaka mu nyungu zabo, nko kubona umwanya mu buyobozi n’ibindi, ati “abo nta mwanya bafite mu Rwanda kuko buri Munyarwanda wese agomba guharanira inyungu z’Abanyarwanda bose adatoranya.”

Ku kibazo cy’uko mu matora y’ibanze aheruka kuba haba hari abakandida bahamagarwaga bakabwirwa gukuramo kandidatiri zabo, Ngarambe yavuze ko umunyamuryango wagaragaragaho intege nke bigaragara ko ntacyo azageza ku baturage, yamenyeshwaga agasabwa gukuramo kandidatiri ye, ariko anasobanura ko ibyo bidakorwa abantu bahamagawe ku matelefoni ahubwo bigibwaho inama bikumvikanwaho.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=533&article=21699

Posté par rwandaises.com