Patrick Karegeya wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaba yaranakuriye Urwego rw’Ubutasi muri iki gihugu yahawe akazi n’Umuryango w’Abibumbye, ko gukorera mu gihugu cya Somalia aho ahemberwa akayabo k’ibihumbi by’amadolari buri kwezi. Mu bucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru The Independent cyandikirwa muri Uganda, haragaragazwa ko aka kazi yakabonye ahigitse abo bari bahanganye mu ipiganwa. Ibi byamushobokeye kubw’ibinyoma bitagira ingano biboneka mu mwirondoro we (Curriculum Vitae)

The Independent ivuga ko:

Hakurikijwe ibyagaragajwe mu mwirondoro Karegeya yatanze, yabeshye inshuro 17 ku bijyanye n’amashuri yize n’imirimo yakoze. Ibi nibyo byamubashishije guhigika babiri bamurusha ubuhanga n’ubumenyi, aribo Umunyakenya Brigadier Peter Manyara n’Umurundi Ndayirukiye Cyrille.

Mu masezerano y’akazi (contract), inshingano z’inzobere mu bya gisirikare kuri uyu mwanya ni ukongerera ubushobozi inzego z’umutekano za Somalia n’Ingabo z’icyo gihugu kugira ngo zibashe kurinda umutekano wa Guverinoma y’inzibacyuho y’icyo gihugu. Ni muri urwo rwego Umuryango w’Abibumbye wifuzaga umuntu uzi koko icyo gukora kandi ubihugukiwe.

Muri CV ye, Karegeya avuga ko yabonye Licence / Bachelor Degree mu mategeko (Droit/Law), yakuye muri Kaminuza ya Makerere (Uganda) mu mwaka w’1982. Akavuga ko kuva mu mwaka w’1982 kugeza 1985 yari mu gisirikare cya Uganda (NRA), aho yabonye imyitozo myiza ya gisirikare mu bijyanye n’intambara zo mu bwoko bwa « Guerilla », akahavana n’impamyabumenyi mu kuyobora kandi akaba yari ahagarikiwe na Perezida Museveni. Nyamara ibi byose ni ibinyoma.

Karegeya ntiyigeze aba mu ngabo zarwaniye i Luwero muri iyo myaka, ahubwo yafunzwe na Guverinoma ya Milton Obote kuva 1982 kugeza 1985, amaramo iyo myaka arinzwe bikomeye kandi adaciriwe urubanza. Yafunguwe muri Kanama 1985 na Guverinoma ya Tito Okello Lutwa, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Obote. Nicyo gihe Karegeya yabashije kwinjira muri National Resistance Army (RNA).

CV ya Karegeya ivuga ko yabonye impamyabumenyi mu by’ubutasi n’umutekano yakuye muri Uganda Intelligency Academy, aho yize kuva 1986 kugeza 1989. Nyamara iri shuri ntiryabagaho muri Uganda, na n’ubu ntarihaba. Uwo mwirondoro we ugaragaza ko muri icyo gihe yigaga muri Uganda yanabonye indi Mpamyabumenyi muri “Management of Security Institutions” yaboneye mu Rwanda hagati ya Gicurasi 1987 na Kamena 1988.

Kuva muri Kanama 1990 kugeza muri Mata 1991, Karegeya agaragaza ko yigishaga iby’ubutasi mu ishuri “Uganda National Army” Ariko kubera ko icyo kigo nacyo kitabayeho ni ukuvuga ko n’ibyo kwigishamo nta shingiro bifite.

Na none avuga ko yize mu Rwanda ibijyanye n’ingamba z’ubwirinzi “Defence Policies” hagati ya Nzeli 1994 na Nyakanga 1996. Ariko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yatangarije The Independent ko iri shuri nta ryigeze ribaho mu Rwanda.

Lt Gen Charles Kayonga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye The Independent ko Karegeya atigeze arwana urugamba rwo kubohora igihugu ko ahubwo yatahutse mu mwaka w’1995. Nyamara muri CV ye agaragaza ko yarwanye mu ngabo za RPA akarwana no mu za RNA.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’Umuryango w’Abibumbye, akanama katanze amanota kasanze Patrick Karegeya ariwe ukwiriye umwanya w’umugishwanama (Consultant) nk’impuguke mu bya gisirikare mu gihugu cya Somalia.

Bimwe mu byo The Independent ivuga ko Karegeya yabeshye n’ukuri kwabyo

• Umwirondoro we uvuga ko atigeze afungwa na rimwe cyangwa ngo agezwe imbere y’inkiko
– Yafunzwe inshuro eshatu, imwe muri Uganda (Byavuzwe hejuru), n’izindi nshuro ebyiri mu Rwanda.

• CV ye igaragaza ko yanditse ibitabo agakora n’inyandiko z’ubushakashatsi ku bijyanye n’umutekano mu biyaga bigari, mu majyepfo ya Afurika no mu ihembe ry’ Afurika. Afite n’izindi nyandiko z’ibanga yakoreye RDF zitigeze zisohoka.
– Abasesenguzi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bavuga ko ntaho bamuzi akora ubushakashatsi bumeze butyo.

• Afite impamyabushobozi muri “Defence Policies” yatanzwe n’igisirikare cy’U Rwanda (APR) yakoreye kuva muri Nzeli 1994 kugeza muri Nyakanga 1996.
– Iryo shuri ntiribaho mu Rwanda. Imyaka yose yahamaze yabonye amahugurwa inshuro imwe yerekeye “ubuyobozi mu gisirikare”, kandi nayo ayahabwa hamwe n’abandi bofisiye.

• Afite impamyabumenyi mu kugenzura ibikorwa by’ubutasi yatangiwe muri Uganda, yakorewe kuva Kanama 1990 kugeza Mata 1991
– Iri shuri ntiribaho muri Uganda.

• Yabonye impamyabushobozi mu butasi no kubungabunga umutekano yatangiwe muri Uganda Intelligency Academy, kuva muri Kamena 1986 kugeza Kanama 1989.
– Iki kigo ntikibaho muri Uganda.

• Yaboneye mu Rwanda (1987-1988) impamyabushobozi mu kugenzura ibigo by’umutekano yatanzwe na Rwanda Patriotic Front.
– Icya mbere, biragongana n’irindi shuri ry’ubutasi avuga ko yarimo muri Uganda Intelligency Academy.
– Icya kabiri, RPF / FPR yari itarabaho
– Iki kigo ntikizwi
– Iki gihe yari umuyobozi w’ishami rishinzwe ubunetsi muri DMI ya Uganda.

• CV ivuga ko yari umutoza n’umwigisha muri « Military and Guerilla Warfare » yo muri Uganda (1982 – 1985).
– Muri iyi myaka yari afungiwe muri Gereza “Luzira Maximum-Security Prison”

• Mu w’1979 yabonye impamyabumenyi ya Old Kampala Senior Secondary School (SSS), mu Mibare, Ubumenyi, Ibarurishamibare, Ubuvanganzo n’Ubutabire.
– Uru rusobekerane (Combinaison/combination) rw’amasomo ntirubaho muri Uganda.
– Nk’umuntu wize amategeko, ntaho yari guhurira na Siyansi

• CV ivuga ko Karegeya yakoraga imirimo yo kugena abahagarariye u Rwanda nk’abashinzwe umutekano ku rwego rwa za Ambasade hirya no hino ku isi.
– Ibi ntibiba mu nshingano z’umuntu ku giti cye, ahubwo bikorwa na Minisiteri y’Ingabo muri rusange, kandi nawe ubwe yakoreraga Minisiteri y’Ingabo.

• CV ivuga ko Karegeya yahagaritse imirimo mu mwaka w’2007 ku mpamvu zo gufata pansiyo kare.
– Mu mwaka w’2006 yambuwe impeta za gisirikare n’Urukiko.

• Karegeya yafashije mu ntambara yo guhagarika jenoside.
– James Kabarebe avuga ko Karegeya atigeze arwana kuko yaje mu gihugu intambara yararangiye

• CV ivuga ko yarwaniye NRA akuriwe na Museveni (Supervisor)
– Ntibyari gushoboka kuko yari ari muri Gereza ya Luzira.

Icyo Karegeya abivugaho

Ubwo ikinyamakuru The Independent cyabazaga Karegeya ibijyanye n’uyu mwirondoro we utari wo, yasubije ko umwirondoro iki Kinyamakuru gifite uhabanye cyane n’uwo yahaye Umuryango w’Abibumbye (UN). Yagize ati “Leta y’u Rwanda ifite umwirondoro wanjye, kuki mutagenda ngo muwuyibaze? … Mugira amahirwe kuba mukorera mu gihugu abantu bandika ibintu bitarimo ukuri ntibakurikiranwe … Iyi CV yakozwe n’abashaka kumparabika bampindanyiruza isura (blackmail), kandi abo ndabazi, n’icyo bashaka kugeraho ndakizi.”

Ku ruhande rwa LONI

Umukozi w’Umuryango w’Abibumbye wakurikiranye iyi dosiye ni uwirwa Bruno Mpondo-Epo. Ubwo THE Independent yamubazaga mu ibihe binyuranye (kuri telefoni) niba azi ko ahari ibinyoma biri mu mwirondoro wa Karegeya Patrick, yabanje kujya yanga kubitaba. Nyuma bagiye bamuhamagaza nimero zitagaragara, abona kubasubiza. yakomeje kuvuga ko atumva ibyo bamubwira. Ubundi akavuga ati “Ntacyo mbiziho”, cyangwa se akababwira ngo ”Murakoze kubimenyesha – Thank you for letting me know about that”

Ni inkuru ya The Independent
http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11707

Posté par rwandaises.com