Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2011, mu rwunge rw’ amashuri rwa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, yatangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga urukingo rwa Kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 y’amavuko.

Atangiza ku mugaragaro iyi gahunda, Madamu Jeanette Kagame yashimiye abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu gushyiraho iyi gahunda, barimo: OMS, UNICEF, MARK, QUIQGEN n’ abandi .

Yakomeje avuga ko abakobwa n’abagore bafite kanseri zihariye zirimo: Kanseri y’ ibere na kanseri y’inkondo y’umura, ndetse ko bimaze kugaragara ko mu Rwanda hari abagore n’abakobwa bicwa na Kanseri y’inkondo y’umura, ari nayo mpamvu Leta yafashe gahunda yo gukingira abana b’abakobwa bakiri bato, bataragera igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Jeannette Kagame yongeyeho ko iri kingira ritagamije kubabuza kubyara nk’uko bivugwa na bamwe.

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, yasabye ko abashinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, ababyeyi ndetse n’abarezi bagomba gukurikirana bakamenya ko abana bose bari mu kigero cy’imyaka 11 na 16 y’amavuko bahawe urwo rukingo. Yasabye kandi abayobozi b’ingeri zose n’ababyeyi ko babikangurira abana bari muri icyo kigero ariko batari mu ishuri kugira ngo badacikanwa n’iyo gahunda.

Yasoje ijambo rye agira ati:” Nagira ngo nongere nsabe ababyeyi guha umwanya abana, wo kuganira ku buzima bwabo muri rusange, ariko by’umwihariko dutinyuke no kuvuga ku buzima bw’imyororokere. Ngira ngo mwumvise ko iyi kanseri nayo yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Nkaba nkangurira kandi abarezi, ko mu isomo ry’ubuzima bw’imyororokere hakwitabwaho n’ibijyanye n’iyi ndwara dukingira uyu munsi. ”

Mu ijambo rye minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yashishikarije abari aho kwitabira uru rukingo kugira ngo kanseri y’ inkondo y’umura izabe amateka mu Rwanda bityo umwana w’umukobwa ntiyicwe n’ uko yavutse cyangwa n’indwara zishobora gukingirwa.

Mukasonga Solange, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge iki gikorwa cyabereyemo, yashimiye Perezida wa Repubulika n’umufasha we uburyo badahwema gutekereza icyateza imbere umunyarwanda bishingiye ku muryango ndetse n’umwana; Yakomeje asaba ko iki gikorwa cyaba icyo kongera gutekereza ko kugira ngo umuryango ubeho ugamba no gushingira ku mwana w’ umukobwa ufite ubuzima bwiza kugira ngo n’abazamukomokaho bazagire ubuzima buzira umuze.

Umuyobozi wungirije w’umuryango QUIAGEN wateye inkunga iki gikorwa, Susan Keese yatangaje ko iki gikorwa ari ingirakamaro mu mateka ndetse ari n’intangiriro ku bari n’abategarugori bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

Yakomeje avuga ko umuryango ahagarariye wishimiye gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima, Leta y’ u Rwanda, umuryango MERCK ndetse n’ abandi bafatanyabikorwa muri iki gikorwa cy’ ingenzi kizagira akamaro ku bari n’abategarugori mu gihe kizaza.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasobanuye ko abakobwa bose bari mu kigero cy’imyaka 11, 12 mu bigo by’ amashuri byose bazakingirwa, ni ukuvuga 95% by’abakobwa bari muri icyo kigero, naho abatari mu ishuri bo bakazamenyekana hifashishijwe abajyanama b’ubuzima, maze bakingirwe n’abakozi b’ibigo nderabuzima by’aho batuye.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda izajyana n’indi yo gukora ubushakashatsi ku bagore bafite hagati y’ imyaka 35 na 45 kugira ngo barebe niba bafite iyo kanseri maze bitabweho.

Abana b’abakobwa babarirwa hagati y’ibihumbi 600 n’ibihumbi 700 nibo bazahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura, mu gihe cy’imyaka itatu, aho buri mwana azahabwa inkingo eshatu.

image
Jeannette Kagame na Binagwaho batangiza gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura

image
Susan Keese, umuyobozi wungirije w’ umuryango QUIAGEN wateye inkunga iyi gahunda

image
Abana b’abakobwa bari bitabiriye iyi gahunda

image
Umufasha wa Perezida wa Repubulika na bamwe mu bana bazakingirwa kanseri y’ inkondo y’umura mu ifoto y’ urwibutso

image
Mme Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere

image
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima,Dr Agnes Binagwaho

Ishimwe Samuel Karemangingo

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=12295/Posté par rwandanews