Norbert Manirafasha na Anastase Hagabimana, bose ni bamwe mu bayobozi ba FDU-Inkingi, Ishami rikorera mu Rwanda, batawe muri yombi mu cyumweru gishize mu mujyi wa Kigali, ubu boherejwe muri Parike ngo babazwe ibyo bakekwaho.

Mu itangazo ryashyikirijwe ibiro ntaramakuru mpuzamahanga bitandukanye, umunyamabanga mukuru wungirije wa FDU-Inkingi, Benoît Ndagijimana, yavuze ko adafite amakuru ahagije y’itabwa muri yombi ry’aba bantu ndetse n’ibyo bakekwaho.

Yagize ati: “Turacyakurikirana uko ikibazo cy’itabwa muri yombi ry’aba bagabo cyifashe ”.

Mu kiganiro na Igihe.com, umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt Theos Badege, yatangaje ko Norbert Manirafasha na Anasthase Hagabimana boherejwe muri Parike kuri uyu wa mbere. “Abo bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwangisha Abaturage ubuyobozi. Iki cyaha kiramutse kibahamye bakatirwa igifungo kigera ku myaka icumi muri gereza.

Umuvugizi wa Polisi yahakanye ko aba batawe muri yombi kubera ibitekerezo bya Politiki byabo. Abo batangaza ko abafashwe bazira ibitekerezo byabo bya Politiki barekere aho, kuko abatawe muri yombi ibyaha bakekwaho birazwi, biri mu ngingo y’166 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Aba batawe muri yombi ni Abanyamuryango ba FDU-Inkingi, bije nyuma y’aho umuyobozi w’iri shyaka Victoire Ingabire, ari muri gereza kuva mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize, ashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba ndetse no guhungabanya ituze ry’igihugu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Victoire Ingabire yasuwe muri gereza n’uhagarariye Ubuholandi mu Rwanda, Frans Makken. Nk’uko byaje gutangazwa n’abaje bahagarariye igihugu cy’Ubuholandi, ngo Ingabire ameze neza, ibi kandi biragaragazwa n’amashusho anyura ku mbuga za internet aho Victoire Ingabire agaragara nk’ufite ubuzima bwiza. Muri aya mashusho, hagaragara uyu uhagarariye Ubuholandi mu Rwanda n’abo bari kumwe bari kuganira n’Ingabire mu rurimi rw’Igiholandi.

Léon Nzabandora

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=12290/Posté par rwandaises.com