Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Gen.Marcel Gatsinzi avuye mu gihugu cya Zambia aho yari yasuye impunzi z’abanyarwanda,muri gahunda yo kubakangurira gutaha ku bushake.Muri urwo ruzinduko yasuye inkambi y’impunzi z’abanyarwanda ya MAHEBA, iherereye mu majyaruguru, ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu; ni mu birometero 750 uvuye mu murwa mukuru ,Lusaka.

Muri iyi nkambihakaba hari impunzi z’abanyarwanda zisaga  3,600. Mu biganiro yagiranye n’izo mpunzi z’abanyarwanda Gen. Gatsinzi Marcel yabasobanuriye aho u Rwanda rugeze mu iterambere, kuko byagaragaye ko izo mpunzi zidafite amakuru ahagije ku Rwanda ndetse n’ayo babona bakayabwirwa n’abavuga nabi u Rwanda. Yabasabye gutaha ku bushake bakava mu buzima bubi bw’ubuhunzi kuko mu Rwanda ari amahoro.

Minisitiri Gatsinzi Marcel yabwiye izo mpunzi z’abanyarwanda ko umuntu ushaka kuba hanze y’u Rwanda agomba kubisabira byemewe n’amategeko.

Nyuma ibyo bisobanuro, abanyarwanda 14 bo muri iyo nkambi y’impunzi ya MAHEBA bahise biyandikisha basaba gutaha ku bushake. Nkuko byemejwe n’Umuryango w’abibumbye ubinyujije mu ishami ryawo rishinzwe impunzi HCR, impapuro z’ubuhunzi ku munyarwanda zizatakaza agaciro ku italiki ya 31 Ukuboza 2011.Bivuze ko guhera taliki 01 Mutarama 2012, abanyarwanda bazaba bakiri mu buhungiro batazongera gufatwa nk’impunzi.

Richard Kwizera/Lusakahttp://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2749

Posté par rwandaises.com