Abacaamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux kuri uyu wa gatanu barangije imirimo yo gukusanya ubuhamya n’ibimenyetso ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvénal wari perezida w’u Rwanda kuwa 6/4/1994.

Mu gihe cy’icyumweru kandi, abo bacamanza bagiye ahantu hatandukanye bagamije kumenya aho missiles zasandaje iyo ndege zarasiwe (origine des tirs). Bakaba bari baherekejwe n’abahanga mu gupima imirongo (géomètres), abahanga mu birari by’amasasu (experts en balistiques), abahanga mu bisasu n’umuriro n’abandi. Bikaba biteganyijwe ko basubira i Paris kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko Me Léon-Lef Forster uburanira abaregwa yabitangarije AFP dukesha iyi nkuru.

Kuri uyu wa gatanu aho minisiteri y’ubutabera ikorera ku Kimihurura habereye umuhango wo gusezera abo bacamanza n’abari babaherekeje, aho impande zombi (leta y’u Rwanda n’abo bafaransa) zishimiye ubufatanye zagaragaje muri iki gikorwa cy’ingirakamaro kigamije kumenya neza ibyabaye mu myaka 16 ishize.

Biteganyijwe ko mu Kwezi kwa Werurwe 2011 aribwo izo mpuguke mu rwego rwo gupima n’impuguke mu by’amasasu zizageza kuri abo bacamanza 2 icyegeranyo gikubiyemo ibyo zabonye. n’imyanzuro zakuyemo.

MIGISHA M

http://www.igihe.com/news-7-11-7336.html
Posté par rwandaises.com