Umutwe umwe ntiwigira inama ahubwo wifasha gusara; ababiri bishe umwe; abishyize hamwe nta kibananira; iyi ni imwe mu migani yagiye icibwa n’Abanyarwanda ba cyera bashaka kugaragaza ko umuntu umwe nta cyo wenyine yakwigezaho ahubwo bagatsindagira ko iyo abantu barenze umwe bashobora kugera kuri byinshi kubera imbaraga bashyize hamwe.

Ni muri urwo rwego Abanyarwanda baba ab’imbere mu gihugu ndetse n’ababa hanze bagenda bishyira hamwe mu rwego rwo gukusanyiriza hamwe imbaraga zabo ngo bagere kuri byinshi.

RINA(Rwandan International Network Association) Urunana rw’Abanyarwanda baba mu mahanga ni Ishyirahamwe ryafashe iya mbere mu guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri Amerika hagamijwe guhangana n’ibibazo bitandukanye bagendaga bahura na byo.

Muri Kanama 2006, ubwo Ishyirahamwe RINA ryavukaga batangiranye intego nyamukuru yo guhangana n’ibibazo by’ingutu Abanyarwanda baba mu mahanga bahuraga nabyo, ibi bakabikora bifashishije ubumenyi n’impano buri wese yifitemo hagamijwe kuzamura iterambere rirambye hagati mu banyamuryango aho bari muri Amerika ndetse no gushimangira iterambere rirambye mu rwababyaye.

Mu rwego rwo kugirango bagere ku ntego bihaye, abagize RINA bashishikarira guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda aho bava bakagera, guteza imbere umuco nyarwanda, gutera inkunga no gufasha abanyamuryango kugera ku ntego zabo(haba mu by’imirimo, amasomo cyangwa se ubucuruzi).

Abagize RINA kandi bakoze umurunga w’urunana ukomeye cyane ku buryo nta mugenzi wabo n’umwe ugira ibirori cyangwa se ibyago ngo abyifashemo wenyine. Ibi byose babikora bashingiye ku muco nyarwanda kuko ngo kuva na kera nta Munyarwanda washoboraga guhura n’ikibazo ari kumwe na mugenzi we, (wasabaga amazi bakakwakiriza amata, waranyagirwaga bakakugamisha, waba ushonje ugafungurirwa, waba unaniwe uri ku rugendo ugacumbikirwa n’ibindi bitandukanye).

Nyuma yo gukomeza uyu murunga ndetse no kubaka urunana rukomeye hagati yabo, banze guterera iyo ni ko kwiyemeza gufata iya mbere bafasha bamwe mu Banyarwanda bari mu rwababyaye bafite ibibazo bitandukanye cyane cyane barihira amashuri abantu badafite ubushobozi buhagije(haba mu mashuri yisumbuye, muri za kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda ndetse no muri za Kaminuza zimwe na zimwe zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika).

Mu rwego rwo guteza imbere uburezi yo nkingi ya mwamba y’iterambere ry’abanyagihugu, abagize RINA babashije kwakira ubutwererane n’amashuri atandukanye ku buryo ayo mashuri ariyo atanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda batandukanye. Ntibashoye imbaraga mu burezi gusa ahubwo ngo uko bwije n’uko bukeye barushaho gushishikariza, gukundisha, no gukangurira Abanyarwanda ndetse n’ abanyamahanga gufasha no gushora imari yabo mu Rwanda.

Ntabwo ari ugufasha abanyeshuri kongera ubumenyi babarihira mu masomo yabo gusa, ahubwo umunsi ku munsi ngo bakorera u Rwanda ubuvugizi mu bintu byinshi bitandukanye, abagize Ishyirahamwe RINA kandi bigisha umuco nyarwanda mu mahanga cyane cyane ku Banyarwanda bavukiye mu mahanga n’abanyamahanga bifuza gukorera cyangwa gufasha u Rwanda.

Biturutse mu nkunga bo ubwabo bakusanya kandi bajya bafata umwanya bakagura ibikoresho bitandukanye bityo bakabishyikiriza Abanyarwanda bakennye hagamijwe kurushaho kuzamura imibireho yabo ya buri munsi.

Tubabwire ko kugeza ubu abanyamuryango benshi b’Ishyirahamwe RINA baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ifite icyicaro ariko hakaba hari n’abandi bari mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi, Canada, ndetse n’u Rwanda; RINA kandi mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda baba mu gihugu ibikorwa bitandukanye ikora irateganya gufungura ibiro byayo mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2012.

Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho ikiganino twagiranye na Dr Yohani Kayinamura Umuyobozi Mukuru wa RINA kuri gahunda bateganyiriza Abanyarwanda muri rusange, azadusobanurira kandi igikorwa ngarukamwaka gikomeye kitwa Urugwiro Cultural Festival 2011 kizabera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho Abanyarwanda baturutse hirya no hino ku isi bazaba bahuriye.

Kanda hano umenye byinshi byimbitse kuri RINA nk’uko bigaragara ku rubuga rwabo; ushaka kugira icyo ubabaza kandi wabandikira kuri email yabo: info@rinaonline.org.

Hejuru ku ifoto: Dr Yohani Kayinamura Umuyobozi Mukuru wa RINA

Ruzindana RUGASA

http://www.igihe.com/news-10-20-12722.html/Posté par rwandaises.com
facebook