Abapadiri babiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bandika ku rubuga rwa leprophete ngo ntabwo bari hejuru y’amategeko y’uRwanda. Ibi byatangajwe na Musenyeri John Bimenyimana Damascene, mu kiganiro cyahuje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James n’abasenyeri ba Kiriziya Gatorika bo mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 12, ku cyicaro gikuru cy’Abepisikopi mu Rwanda mu Karere ka Nyarugenge.

Musenyeri John Bimenyimana yabwiye abanyamakuru ko Padiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bagomba gukurikiranwa nk’abaturage basanzwe kuba batanga inyigisho mbi mu baturage babashishikariza kwanga ubutegetsi buriho, ko batari hejuru y’amategeko y’u Rwanda.

Musenyeri Bimenyimana yavuze ko Kiriziya Gatolika yamaganira kure ko izo nyigisho zitajyanye n’amahame ya Kiliziya Gatorika. Ngo nk’uko aherutse koherereza abasenyeri bose b’u Rwanda, n’abakirisitu bo mu Rwanda ndetse akoherereza ibarwa abasenyeri b’ I Burayi aho abo ba Padiri babarizwa, abamenyesha ko badashyigikiye inyigisho mbi zitangwa zinyuze ku rubuga leprophete ko bazamaganira kure kandi ko zisebya igihugu.

Musenyeri John Bimenyimana Damascene yavuze ko Padiri Nahimana yagiye hanze avuga ko umutekano we utameze neza mu mwaka wa 2005, naho Padiri Rudakemwa yagiye hanze mu mwaka 2004, avuga ko agiye gusura abavandimwe be baba hanze. Bagezeyo nibwo batangiye kujya bandika inyandiko zisebya igihugu.

Musenyeri John Bimenyimana yavuze ko kugirango aba ba Padiri bahabwe ibihano muri Kiliziya Gatolika ko bitwara igihe kitari gitoya kuko ngo babanza kubagoragoza babagira inama, ariko bitavuze ko igihugu kitagomba kubakurikirana nk’abaturage basanzwe ku byaha baba baregwa byo kubuza umudendezo igihugu.

Twabibutsa ko Padiri Thomas yahoze muri paruwasi ya Muyange naho Padiri Rudakemwa yahoze ayobora Seminar nto yitiriwe Mutagatifu Aloys I Cyangugu.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cy’abepisikopi mu Rwanda yabanje kuba mu muhezo, irangiye bagirana ikiganiro n’ abanyamakuru, aho Musenyeri Mbonyintege Simaragde yatangaje ko ibyo bigagaho byari bijyanye n’ubufatanye hagati ya leta na Kiliziya Gatolika mu burezi bwo mu mashuri ndetse n’amavuriro aho bagiye kongera ubufatanye mu guteza imbere igihugu. Musenyeri Mbonyintege yavuze ko bafitanye imikoranire myiza na Leta.

Abepisikopi bitabiriye iyi nama ni Mbonyintege Simaragde umwepisikopi wa Kabyayi, Jean Damascene Bimenyimana umwepisikopi wa Cyangugu, Thadee Ntihinyurwa Arikepisikopi wa Kigali, Filipo Rukamba wa Butare, Nzakamwita Seriviliyani wa Byumba na Alexi Habiyambere umwepisikopi wa Nyundo.

Foto:Internet
Nkurunziza Faustin

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=12719/Posté par rwandaises.com