Patrick Buhigiro
VILLAGE URUGWIRO – Mu bihe bitandukanye kuri uyu wa 28 Gicurasi 2011, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri b’Abanyakanada baturutse muri Kaminuza zigera kuri esheshatu zo muri Kanada bahagarariye abandi, mu rwego rwo kuganira na Perezida Kagame ibijyanye n’amasomo yabo biga muri Kaminuza, ndetse nyuma y’aho akaba yanakiriye ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’ubucuri n’ishoramari bakize cyane bakiri bato, bibumbiye mu ihuriro ry’Umuryango w’abayobozi b’ubucuruzi bakiri bato YPO (Young Presidents Organization), rikorera mu bihugu bigera ku 100 hirya no hino ku isi, baganira uko bashora imari yabo mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’Igihugu muri gahunda yabo yo gufasha Afurika kwifasha.
Nyuma y’Ibiganiro bagiranye na Perezida wa Repubulika, umwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri baturutse mu gihugu cya Kanada Faustian Murangwa Bismarck, yaganiriye n’abanyamakuru.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Murangwa yatangaje ko abo banyeshuri ubusanzwe bajya kwigira mu bihugu bitandukanye byagiye bibamo Jenoside, kugira ngo bigiremo amasomo yabafasha kuyikumira ku butaka bwabo, ati “Ni no muri urwo rwego twifuje kuganira na Perezida Kagame, kuko ariwe wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside mu Rwanda ndetse na nyuma ya Jenoside akaba ariwe wayoboye u Rwanda kugira ngo rwiteze imbere.”
Aba banyeshuri bakaba bemeza ko basanze u Rwanda atari igihugu cyo kuvugwaho amateka y’ubwicanyi gusa, ko ahubwo ari igihugu cy’iterambere kigaragaza kwiyubaka mu buryo bwihuta.
Nk’uko byavuzwe kandi ko Perezida Kagame yakiriye abantu banyuranye mu bihe bitari bimwe uyu munsi, ku ruhande rwa YPO, mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi w’Umuryango Isak Pretorius wari mu itsinda rya YPO, yatangaje ko bishimira ibikorwa bya Perezida Kagame mu kuzamura iterambere, akaba ari nayo mpamvu bifuza kuba bafatanya mu kuzamura ubukungu n’iterambere ry’u Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange
Yatangaje kandi YPO iteganya gufungura ishami ryayo mu Rwanda, bakaba bamaze kubona abanyamuryango b’Abanyarwanda bagera kuri 4, mu gihe bemera gutangiza ku mugaragaro ishami ry’umuryango YPO mu gihugu, iyo bamaze kubonamo abanyamuryango nibura 15.”
Aha Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB John Gara wari muri ibyo biganiro, yatangaje ko iryo tsinda ryasuye ibigo by’ubucuruzi biyobowe n’Abanyarwanda bigera kuri 20, basura ubuyobozi bwa RDB na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, aho bari bagamije kureba uko ubucuruzi bwifashe mu Rwanda n’uko bafatanya mu kubuteza imbere.
Ku rundi ruhande, tubibutse ko abanyeshuri bo muri Kanada bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa 28 Gicurasi 2011, mu ruzinduko rwabo basuye Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, AVEGA, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge NURC, IDRP, Inzibutso za Jenoside zitandukanye zirimo Gisozo, Nyamata, Ntarama, Murambi na Nyarubuye.
Aha bakaba basobanuriwe ukuri ku byabaye muri Jenoside, kuko babashije gusura bamwe mu barokotse Jenoside bakumva ubuhamya bwabo, bakaba biyemeje kujyana ubutumwa ku kuri kw’ibyo biboneye bakabigaragariza abatarageze mu Rwanda, kugira ngo Jenoside ikumirwe hirya no hino ku isi.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=556&article=22947