Yashyizwe ku rubuga na   · 

Kuri uyu wa gatatu ku tariki 14 Werurwe 2012  ku nteko shingamategeko habereye inama yateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga amategeko, ifite inshingano zo guha urubuga Abagize inteko zishinga amategeko ku isi hose bagakora ubuvugizi ku icungwa ry’umutungo no gukorera mu mucyo mu bigo by’imari

Afungura inama mpuzamahanga mu guteza imbere urwego rw’abikorera muri Afurika Perezida Paul Kagame yatangaje  ko  u Rwanda rukwiye gusangiza uburambe (Experience) bwarwo n’ibindi bihugu bwo muri Afurika kuko aho iterambere ry’u Rwanda rugeze mu bukungu u Rwanda ntabwo bikwiriye kugirira  inyungu ku Rwanda gusa, ahubwo ko rikwiye kubera n’ibindi bihugu bigize Afurika urugero bikabona ko nta kidashoboka.

Kuko urebye u Rwanda rwagize imbinduka mu bice bimwe na bimwe. Ntibyakagiriye u Rwanda inyungu gusa kuko bikwiye kubera urugero  ibindi bihugu by’Afurika ko byose ko bishoboka ndetse gahunda zagiyeho zigamije kuzamura ubukungu bw’igihugu byatumye byinshi bigerwaho bituma leta yoherereza abashoramari kuza gushoramari zabo mu Rwanda.

Perezinda Paul Kagame atangaje ko we yemera ko tugomba gupiganwa mu gukurura abashoramari akaba aribyo bizatugeza ku iterambere.

Raporo yashizwe hagaragara mu minsi ishize igaragaza gahunda y’imyaka itanu zigamije kwiteza imbere no kwikura mu bukene EDPRS  iyo raporo  igaragaza ko abaturage b’abanyarwanda barenga miliyoni babashije kwikura mu bukene.

Abanyamahanga barimo abaturutse muri Afurika, u Burayi, Amerika, Aziya n’abahagarariye imiryango nterankunga bateraniye muri iyi nama y’iminsi ibiri,  bitezweho ko bazibanda ku guteza imbere abikorera n’ishoramari muri Afurika.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/03/14/ibindi-bihugu-bikwiye-kwigira-ku-rwanda-perezida-kagame/

Posté par rwandanews