Kuwa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2011 mu gihugu cy’u Bwongereza habereye inama y’imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ibyayivugiwemo hafi ya byose byari ukunenga Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame uyikuriye. Inkuru tubagejejeho iragereranya bimwe mu byavuzwe muri iyo nama n’ukuri kw’ibiriho mu gihugu.

Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu banyamuryango ba FDU Inkingi ya Ingabie Victoire n’aba RNC ya Kayumba na bagenzi be. Inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Twigire ku mateka, dusesengure ibya none, dushishoze ku by’ahazaza – Learning from the Past – Analyzing the Present – Visualizing the Future” yari iyobowe na Kayumba Faustin Nyamwasa, watanzemo ibitekerezo byinshi.

Abandi bafashe ijambo ni Paul Rusesabagina, Patrick Karegeya, Sixbert Musanganfura wa FDU, Gerald Gahima, Theogene Rudasingwa, Gervais Condo, Lyse Numuhoza, Emmanuel Hakizimana n’abandi.

Mu ijambo rye, Kayumba Nyamwasa yasabye Abanyarwanda kuyoboka iriya mitwe yombi, kuko ngo Perezida Kagame atigeze atorwa n’abaturage. Ikigaragaza ko ibi Kayumba yavuze nta kuri kubirimo, ni uko Abanyarwanda batakiri ba Nyamujyiryanino, bazi ibibafitiye akamaro, kandi bahitamo bakurikije “Kora ndebe iruta Vuga Numve.”

Naho kubyo kuvuga ko Kagame atigeze atorwa, uretse n’amatora nyirizina n’ubwitabire buhanitse bwo kwiyamamaza kwe byagaragazaga intsinzi idasubirwaho. Byarigaragaje cyane, ko buri gihe ahabaga hateguriwe ibikorwa byo kwiyamamaza habaga hato, bitewe n’uko umubare w’abashyigikiye Kagame wahoraga uri hejuru y’uw’abanyamuryango wabaga utekerezwa cyangwa ufitwe n’ishyaka FPR akuriye.

image
image
image

Na nyuma y’amatora, indorerezi zose zayakurikiye, zaba iza Commonwealth, iza Afurika yuzne ubumwe n’izindi zashimye uburyo amatora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Kayumba Nyamwasa yakomeje asaba buri Munyarwanda gutanga umusanzu wo kugarura amahoro mu gihugu. Iyi mvugo isa n’ica igikuba, kuko utazi u Rwnada n’utarugenda yakwibwira ko ari mu rusobe rw’ibibazo n’intambara z’urudaca, mu gihe nyamara u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bitekanye kurenza ibindi mu karere ruherereyemo.

Kayumba Nyamwasa yagereranyije ingoma ya Kagame n’iya MRND zose azita inyagitugu, aho yagize ati “ntitwaba twarashyize hamwe ngo dukureho ingoma y’igitugu ya MRND ngo none bitunanire gukuraho umunyagitugu twashyize ku butegetsi” Mu gihe Dr Gahima Gerald yongeye gushimangira ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Izi mvugo za bombi zigaragaza ko bakomeje inzira yo guhanagura icyaha kuri MRND n’ukuri kugenda gushyirwa ahagaragara ku itegurwa rya jenoside bakakuburizamo. Naho kugereranya imiyoborere ya MRND n’iya none byaba ari ukwirengagiza umubare w’amashuri yiyongereye no kubasha kuyigamo kwa bose hatabayeho iringaniza, byaba kwirengagiza amarembo yafunguriwe Abanyarwanda b’ingeri zose mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’igihugu.

Nyamwasa yashoje ijambo rye asaba abaturage kutirara ngo batazirenzwa na Leta y’u Rwanda nk’uko bari bagiye kumwivugana muri Afurika y’Epfo. Aha yashyize icyaha kuri Leta, kandi urubanza rutaracibwa ngo rwemeze umunyacyaha. Ikindi ni uguharabika Leta akayihindura iy’abagizi ba nabi n’abicanyi.

Kuba Gahima avuga ko niba hari uruhare rwa FPR mu iyicwa rya Habyarimana byabazwa Perezida Kagame, nabyo ni ukugaragaza ko hari isura nziza bo bafite nk’abarwanya, naho ubutegetsi bwo muRwanda n’ubukuriye bakaba imbarutso intambara. Ibi biragaragazwa n’andi magambo yavuze ko mu biciwe hatagomba kwibagirana Umuryango wa Perezida Habyarimana, akongeraho kandi ko Gacaca yateje umwiryane mu Banyarwanda mu gihe nyamara hari abatari bake bashima ibyo inkiko Gacaca zabagejejeho.

Rudasingwa Theogene we yasabye ibihugu byo mu karere gufasha kuzana amahoro mu Rwanda, akirengagiza ko ahubwo abagaba b’ingabo babyo bagira ubwo bagisha inama u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, n’abasirikare bo mu bihugu bya kure bakaba bagera mu Rwanda kenshi ngo bahabonere impanuro ku bijyanye n’umutekano. Ibi byose kandi byiyongera ku kuba u Rwanda rwaragiriwe icyizere cyo gufasha kubungabunga umutekano, mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye, hirya no hino ku isi.

Ese wowe wubona ibyavugiwe muri iyi nama hari aho bihuriye n’ukuri, cyangwa hari ukundi ubibiona?

Inkuru zigaragaza uburyo amahanga yagiye ashima u Rwanda n’ubwuyobozi bwarwo:

* Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth aratangaza ko u Rwanda rukwiye ubunyamuryango muri Commonwealth, posted on Nov , 28 2009 at 14H 26min 18 sec

* Ntaho twabonye Abanyarwanda bahatirwa gutora- Indorerezi za Afurika Yunze Ubumwe, posted on Aug , 10 2010 at 08H 44min 40

* Mbere yo gutangira kwiyamamaza, yiyandikishije nk’abandi bose , posted on Jun , 24 2010 at 15H 11min 30 sec

* Indorerezi za Commonwealth zirashima uko amatora yakozwe, Posted on Aug , 10 2010 at 20H 28min 24 sec

* Imidari, Ibihembo n’Ibikombe byahawe Perezida Kagame
http://news.igihe.net/news-7-11-12773.html/Posté par rwandaises.com
Kayonga J.