Interview ya Roland Mahauden umuyobozi wa Théatre de Poche de Bruxelles yakoranye n’umunyamakuru w’IGIHE.com mu Bubiligi Karirima Ngarambe

image

Théatre de Poche de Bruxelles muri macye:

Ni inzu y’umuco n’ubuhanzi bijyanye n’amakinamico yashinzwe muri 1951 na Nyakwigendera Roger Domani. Iyi nzu iherereye mu mujyi wa Bruxelles mu Busitani bwiza cyane bita « Bois de la Cambre » Roger Domani rero yaje gusimburwa na Roland Mahouden muri 1992 kugeza ubu. Iyi nzu rero izwi cyane mu gihugu cy’u Bubiligi muri Afrika n’ahandi mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu biciye mu nzira y’ubuhanzi, kandi yafashije Abanyarwanda mu kwerekana ibikorwa byabo bijyanye n’umuco bakoresheje ibikoresho by’iyo nzu ndetse n’aho babyerekanira tutibagiwe kuvuga ko yakoranye n’abahanzi bazwi cyane mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze, twavuga nka Carole Karemera na Diogène Ntarindwa Atome n’abandi…

Igihe.com: Mwatwibwira ?

R.Mahauden : Nk’uko wabivuze nitwa Roland Mahouden nkaba ndi umuyobozi wa Théâtre de Poche de Bruxelles (Directeur artistique) nkaba kandi nyobora ibikorwa byose bikorwa na Théâtre de poche mu mu gace k’Afrika yo hagati muri Congo Kinshasa ndetse no mu Rwanda twarabitangiye.

Igihe.com : Ni iki cyatumye mutangira ibyo bikorwa by’umuco mu karere ko mu biyaga bigari (Rwanda na Congo Kinshasa)?

R. Mahauden : Nkuko ubibona sindi muto, mu myaka ya 1960 namenye igihe cya indépendance muri Congo Kinshasa no mu Rwanda birumvikana ko nagiye nkurikirana n’ibyagiye bikurikira iyo myaka nubwo nari mu myaka y’ubusore icyo gihe, data yari Administrateur Territorial muri Congo Kinshasa icyo gihe, niyo mpamvu numva bindeba ibyo muri kariya karere, nkeka ko Belgique ifite mu mateka yayo ibyo isangiye n’u Rwanda na Congo Kinshasa.

image

Ku binyerekeye numva nta responsabilité njye ku giti cyanjye mfite kubyo ababyeyi banjye cyangwa bacu bakoze, ariko ntitwibagirwe ko ibyo bakoze bitari shyashya tujye tubyemera rwose habayeho amakosa atagomba guhishwa. Gusa ikintu ntatinya kubabwira ni uko iyo ndi mu Rwanda cyangwa muri Congo Kinshasa numva ndi iwacu, ibyo njya gukorayo bitandukanye nibyo ba data bajyaga gukorayo bitwaje gukoroniza, jye numva hagati yanjye nabatuye ibyo bihugu byombi hari ikintu ntabasha gusobanura kiduhuza bitaruhanyije, biragoye kubisobanura ariko ndakeka ko byumvikana, bitewe rero nayo mateka yabayeho hagati yacu hari byinshi ubu byo gusangira mu nzira nziza, cyane nk’iyi nzira nkoramo y’umuco n’ubuhanzi.

Igihe.com : Ni izihe gahunda mwashyize mu bikorwa ubu muri ibyo bihugu ?

R.Mahauden : Nakoze muri Congo Kinshasa nkuko nabivuze hejuru nkiri muto, mu myaka ya 1960 nakoranye bwa mbere n’uwahoze ari Umuyobozi w’iyi Théatre de Poche nawe wari ufite mu myumvire ye guteza imbere ubuhanga mu buhanzi muri ako karere k’Afrika yo hagati nibwo twashinze Ballet National muri Congo Kinshasa, yahagarariye Congo Kinshasa muri festival ya mbere yitwa « Festival Mondial des Arts Nègres » yabereye i Dakar muri Avril 1966.

image

Ibyo byose byamfashije kumenya Afurika, nyuma haje kubaho igihe kirekire byarahagaze kubera indi mirimo yo gufungura iyi Théatre nyobora, niho nayo yari igitangira n’ibindi, ariko mu kugaruka mva muri Afurika namenyanye n’umugabo uzwi cyane Amadou Kourouma w’umwanditsi w’ibitabo uvuka mu gihugu cya Côte d’ivoire wanditse texte yitwa « Allah n’est pas obligé ». Histoire ivuga « abana babaye ababasirikare » cyakora uwo Amadou Kouroum aherutse kwitaba Imana, mbere rero akaba yari yaranyijeje inkunga yo kujya gukinira iyo théatre y’abo bana babaye abasirikare bakiri bato mu bihugu nka Congo Kinshasa. Ngiyo imwe mu mpamvu yongeye kunyerekeza muri Afrika muri Congo Kinshasa bwa mbere mu karere kegereye u Rwanda.

image

Byatumye mbona uburyo abahanzi b’Abanyafrika bakeneye kandi bafite inyota yo guhugurwa muri uwo mwuga bakunze kandi bakora neza, nibwo niyemeje kubafasha mbese kubatera inkunga mu buryo nshoboye, tubaha amahugurwa tubashakira ibigo bakoreramo mu buhanzi (Art) no mukuyobora ibyo bikorwa (mise en scène) kandi dukomeje kubikora. Habayeho kandi no no gushyira mu bikorwa ubuhanzi mu bikorwa no mu Rwanda kuko nari nabonye ko byagira akamaro gukoranya abahanzi bo muri Congo Kinshasa nabo mu Rwanda nkurikije ibibazo byari biri hagati y’abaturage bitabaturutseho muri ako karere, nkeka ko twe abahanzi dufite responsabilité yo guhitisha messages z’amahoro n’imibereho myiza y’abaturage.

image

Nashyize mu bikorwa spectacle yitwa « l’Ile » yakinwe n’abahanzi babiri (Acteurs) umwe wo muri Congo kinshasa witwa Ados Ndombasi Banikina, undi wo mu Rwanda witwa Diogène Ntarindwa Atome. Bakinana bombi usanga ntako bisa, iyo spectacle twayikinnye mu Rwanda mu Burundi no muri Congo Kinshasa, nashimishijwe cyane no kubona akamaro n’ ibimenyetso bifatika yagize nyuma yo kurebwa n’abaturage byibyo bihugu bitatu uko nabivuze.

image
Ados Ndombasi na Atome Ntarindwa

Ni uburyo butanga inzira y’amahoro ni ukuvuga ngo umuco wakoze akazi kawo (la culture a joué son rôle)mu guhuza abaturage kimwe n’ahandi hose n’ino mu Burayi turabikora, iyo rero dukorana n’Abanyafurika simbabwira uko bagomba gukora ahubwo mbafasha kubereka uko bakoresha umuco wabo mu buhanzi bikabagirira akamaro naho ubundi ntacyo byaba bimaze haba kuri bo hab no kuri jye. Muri make, numva ari ugusangira ibyiza by’uwo muco mu mu buhanzi.

Ubu mfite undi mushinga wa pièce yitwa « Le bruit des os qui claquent », nzajya gukorera muri Kisangani ariko ngaca mu Rwanda gushakayo abazamfasha mu kuwushyira mu bikorwa haba mu bazawukina no mu bazamfasha kuwuyobora (mise en scène ) twese duhurire i Kisangani ahari inzu y’ubuhanzi n’umuco iterwa inkunga na Théâtre de Poche nyobora, nyuma hazabaho kuwukina haba mu Rwanda cyangwa muri Congo Kinshasa mu Burundi n’ahandi ndizera ko messages zirimo zizatambuka neza ku buryo twifuza.

Igishimishije ni uko duhuza abo bahanzi bagakinana ariko buri wese akina avuga mu rurimi rw’igihugu cye, twe icyo tuzakora ni ugushyiraho ibisobanuro mu mashusho (sous titrage) dukoreshje ubuhanga muri vidéo kugira ngo abazaba bareba iyo spectacle bumve n’ibivugwa, nguwo umushinga utahiwe.

Igihe.com : Mwakoranye n’abahanzi nka Diogène Ntalindwa Atome ndetse na Carole Karemera b’abanyarwanda. Byagenze bite ngo mubagereho ?

R.Mahauden : Guhura n’abahanzi b’Abanyarwanda bwa mbere ni hano muri Belgique navuga nka Carole Karemera w’umuhanga uzwi muri uyu mwuga akunda kandi akora neza wakinnye hano muri Théâtre de Poche, pièce (umukino) yitwa « La femme fantôme » Twakomeje gukorana yamfashije guhura n’abandi bahanzi i Kigali mu kigo cy’umuco yashinze kandi ayobora kitwa « Ishyo arts centre » nashimishijwe cyane n’uburyo bakora no mu buryo bumva bakanamfasha mubyo nkora, hanyuma kandi navuga na Atome.

image
Atome mu mukino « Carte d’Identité »

Atome yakinnye piece ye yitwa « Carte d’identité » yakunzwe cyane nyuma yo kuyitunganyiriza hano muri Théatre de Poche twagiye kuyerekana henshi hatandukanye, mu Rwanda muri Congo Kinshasa no mu Burundi, nabonye ukuntu umuhanzi Atome akunzwe mu gihugu cye kuburyo inshuro ebyiri twakiniye mu Rwanda pièce ye « Carte d’indentité » twarinze guhakanira abantu bari baje ari benshi kuko inzu yakiniragamo itari kubakira bose.

Pièce Carte d’indentité ya Atome yaziye igihe ukurikije ibyabaye mu Rwanda nka génocide yakorewe Abatutsi, ubundi akazi k’umuhanzi ntabwo ari ukubwira abantu icyo bagomba gukora ahubwo ni ukubabwira ko bagomba gutekereza, twe tukabaha ibikoresho bikenewe byo gutuma nyine batekereza ngibyo ibyo dukora muri za messages ngibyo ibyo ba Atome, Carole n’abandi bakora muri za Spectacles, ariko ni n’akazi kareba n’izindi nzego z’ubumenyi ntabwo ari iby’abahanzi gusa.

Ndibuka rimwe hari abantu bambwiraga bati ese ko mukina mu bihugu byabayemo intambara musanga bakeneye spectacles kurusha imyambaro cg ibiribwa ?
Nkeka ko atari ukuri kuko abo baturage bakeneye kugaburira n’ibitekerezo, bakeneye kwibutswa umuco nk’ikintu gikomeye kurusha kuzuza inda gusa. Nemera ko muri turiya turere twabayemo intambara identité ari ikintu gikomeye identité umuntu ayimenya biciye mu muco kandi na none abahanzi babifitemo akazi gakomeye baracyenewe cyane muri kariya karere n’ahandi hari ibibazo byugarije abaturage nkomuri Haïti n’ahandi. Kandi bigomba kwitabwaho, haba mu b’ Abanditsi b’ibitabo, abakora films, abakora théatre, abaririmba , abashushanya …..

Igihe.com : Mu kazi kanyu mwakoze muri kariya karere ka Afurika yo hagati n’iki mwasangira n’abandi ?

R.Mahauden : Jyewe ntabwo nagira aho mbogamira ariko biratangaza cyane iyo uvuye muri Congo Kinshasa ukinjira mu Rwanda urahungabana (choc). Muri Congo Kinshasa nk’imihanda ntikora hari ibintu byinshi bidakora byakagombye kuba bikora, ariko bishobora kuba biterwa na none n’ubunini bwa Congo Kinshasa wenda kuko ibi ntabwo biri mu kazi kanjye, ikindi navuga nuko nyuma ya génocide yakorewe Abatutsi abanyarwanda barakangutse. Urugero natanga ni nk’abasore n’inkumi nabonye bo mu kigero cy’imyaka 25. Baba bafite imishinga ishimishije, bayobora ibigo bubaka amahoteri, sinzi niba hari uko umuntu yabivuga ariko mu Banyarwanda harimo ikintu cyo gukunda igihugu cyabo no kwiteza imbere no guhindura amateka yababayeho mabi, bakayahindura mu byiza niko mbibona ku giti cyanjye. Ariko na none wibuke kombikubwira nk’umuhanzi ( Artiste), nntabwo ndi umucungamari (Economioste) si ndi n’umunyapolitiki.

Igihe.com : Murakoze
R.Mahauden : Urakoze

Uwashaka kumenya ibirenze aha yasura iyi site web: www.poche.be

Karirima Ngarambe A.
Correspondant /IGIHE.com / Belgique/Posté par rwandaises.com