Ubu nta kindi kiri kuvugwa hirya no hino ku isi usibye urupfu rw’umugabo Ossama Bin Laden wari waravugishije abantu benshi amangambure cyane cyane Abanyamerika bitewe n’ibikorwa by’iterabwoba yakoze kuwa 11 Nzeli 2001 bigahitana Abanyamerika batagira ingano.

Urupfu rw’uyu mugabo rwabaye kimomo ubwo byakwiraga hirya no hino bikomotse ku butumwa bugufi bwakwirakwijwe kuri twitter n’Ibiro bya Perezida Barack Obama buvuga ko Obama ari butangaze iby’urupfu rwa Osama ku mugaragaro mu ijoro ryakeye(ryo kuri iki cyumweru).

Iyi nkuru yongeye gushimangirwa ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo Keith Urbahn wahoze akorana na Minisitiri w’Ingabo Donald Rumsfeld, yandikaga kuri twitter ati: “Mbwiwe n’umuntu ukomeye cyane ko bamaze kwica Ossama Bin Laden”.

Ossama Bin Laden wari umaze imyaka irenga 10 ahigwa bukware yarananiranye, yishwe n’umutwe w’ubutasi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatanije n’Ingabo za Afghanistan. Kugeze ubu umurambo we uri mu maboko y’ingabo za Leta ya Amerika.

Hagati aho, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama yatangarije Abanyamerika bose n’isi yose muri rusange ko urupfu rwa Osama ari impamo.

Turakomeza kubakurikiranira iby’urupfu rwa Osama Bin Laden wari umaze gufatwa na bamwe nk’icyamamare kubera uburyo yabijije icyuya igihugu cy’igihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ossama Bin Laden ni muntu ki?

Ossama Bin Laden yavukiye I Riyad muri Arabiya Saoudite, ku itariki 10 Werurwe 1957, se Mouhamed ukomoka muri Yemen yari umukire ufite isosiyete y’ ubwubatsi, avukana n’ abana 53 bahuje se, nawe ubwe afite abagera kuri 20.

Bin Laden yize ibijyanye n’ ubucuruzi muri Kaminuza ya Djeddah yo muri Arabiya Saoudite, yinjira muri politiki ubwo igikomangoma cya Arabiya Saoudite Turki cyamusabaga gushyira hamwe abakorerabushake mu kurwanya abasoviyete muri Afghanistan.

Kuva mu w’1980 Amerika yatangiye gufasha uwo mutwe w’ Abasilamu mu rwego rwo gutsinda burundu abasoviyete.

Bin Laden yashwanye na Amerika muri Gashyantare 1989, ubwo Abasoviyete batangazaga ku mugaragaro ko bavuye muri Afghanistan, maze umutwe w’ Abasilamu Bin Laden yari ayoboye ushaka gukomeza intambara ngo ufate Umurwa Mukuru Kabul ariko Amerika na Arabiya Saudite bihita bihagarika ubufasha bwose bahaga Bin Laden dore ko n’ intego yabo yari imaze kugerwaho, ibi bikaba byarababaje cyane Bin Laden ari nayo ntandaro yo kwanga urunuka Amerika.

Muri Gashyantare 1996, nibwo Bin Laden yabaye ku mugaragaro umwanzi w’Amerika, ubwo yatangazaga ko agiye kwibasira inyungu za Amerika aho ziri hose.

Muri Kamena 1999, Bin Laden yashyizwe ku rutonde rw’ abanyabyaha 10 ba mbere bashakishwa na Amerika nyuma y’ ibitero bye byibasiye ambasade za Amerika muri Kenya na Tanzaniya.

Ku itariki 11 Nzeli 2001 nibwo uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo umutwe yari ayoboye wa al-Qaeda wagabaga ibitero ku nyubako za Word Trade Center na Pentagone ibihumbi by’ Abanyamerika bikahasiga ubuzima ; kuva icyo gihe hashyizweho miliyoni 50 z’amadolari y’Amanyamerika ku muntu wese uzatanga amakuru yafasha mu guta muri yombi Bin Laden.

Muri 2006 LONI yakoze urutonde rw’ abantu n’ imitwe ishobora kuba ikorana na al-Qaida cyangwa n’ Abatalibani.

Ku itariki 30 Ugushyingo 2009, Sena y’ Amerika yashyize ahagaraga raporo, ivuga ko Bin Laden yaba yarishwe ubwo yari mu misozi ya Tora-Bora, ndetse nyuma yaho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano muri Amerika Robert Gates yatangaje ko hashize igihe kinini batazi irengero rya Bin Laden.

Amajwi ya Bin Laden yongeye kumvikana ku itariki 24 Mutarama 2010, ubwo yigambaga ibitero byahitanye indege y’isosiyete Northwest Airlines yavaga Amsterdam ijya Detroit, ndetse anatangariza Amerika ko agiye kubagabaho ibindi bitero bikomeye.

Gusa n’ ubwo uyu mugabo yahigwaga bukware na Amerika, bamwe babibonaga nk’ikinamico, kuko n’umutwe w’intagondwa wa Hezbollah nawo wigeze kumushinja gukorana na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika akabyitirira Islam.

Hejuru ku ifoto: Osama Bin Laden
Shaba Erick Bill & Ishimwe Samuel

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=12429/Posté Par rwandaises.com