Umuryango w’uwitwa Musonera Jonatha urabeshyuza amakuru yavuzwe n’uwo mugabo uba mu Bwongereza ku maradio mpuzamahanga ko umuryango we wahatiwe gushyingura mu rwibutso rwa Nyanza ababyeyi ndetse n’abavandimwe bazize genocide yakorewe abatutsi.  Mu kiganiro na Radio Rwanda ,umwe mu bavandimwe ba Musonera, Rutagambwa Jonathan yavuze ko nta gitugu bigeze bashyirwaho na Leta mu kwimura imibiri y’ababo , igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyanza tariki ya 22 mata mu mwaka w’2006. Uyu muryango uvuga ko  abawo bari bashyinguye ahantu hadakwiye mu ishyamba bityo ugafata icyemezo cyo kubimura, ko ntamuyobozi n’umwe wigeze abashyiraho agahato

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi nawe ushimangira ko  kwimurira mu rwibutso rusange imibiri y’abazize genocide ntagahato kabaho. Umunyamabanga nyubahirizategeko wa IBUKA, Janvier Forongo yavuze ko habaho ibiganiro  na banyiri imiryango kugira ngo iyo mibiri yimurwe, ibi bikaba binateganywa n’itegeko  rigenga inzibutso za genocide mu ngingo yaryi ivuga ko abafite abantu bumvikana n’ubuyobozi kugira ngo bajye gushyingurwa mu nzibutso rusange. Janvier Forongo avuga ko  iyo hagaragaye umuntu ushidikanya ku kwimurira imibiri mu nzibutso rusange habaho kumusobanurira akamaro ko gushyingura mu nzibutso za genocide  aho bikuraho impungenge ku mutekano w’imibiri iba yarashyinguwe mu marimba  nko mu mirima y’abaturage.
Forongo yagize ati” gushyiraho urwibutso rw’abakorewe genocide ni amateka y’u Rwanda agomba kubungwabungwa. Iyo umuntu ashyinguye mu isambu hafi yawe ni byiza, ariko biba byiza kurushaho iyo ashyinguye mu rwibutso kugira ngo umutekano we ubashe kubungwabungwa”.
Politike ya Leta ni uko nibura muri buri karere haba urwibutso rwa genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, rwitaweho mu rwego rwo guhesha agaciro abarushyinguyemo.

Akimana Latifat

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3049

Posté par randaises.com