Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko , Umutwe wa Sena Dr Vincent Biruta ( Photo/Ububiko)
Jean Louis Kagahe

KIGALI – Ku va ku wa 10 kugeza ku wa 18 Kamena 2011, i Kigali hazateranira intumwa zigera kuri 300 zihagarariye Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu 18 byo ku mugabane w’Afurika, biri mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza (Commonwealth).

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 2 Kamena 2011, Perezida w’Inteko Inshingamategeko, umutwe wa Sena, Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko kugeza ubu ibihugu 15 kuri 18 biteganyijwe kwitabira iyi nama byamaze gutangaza ko bizohereza intumwa zabyo.

Dr. Vincent Biruta yakomeje agira, ati “Inteko Ishinga Amategeko ya buri gihugu igira ishami ryayo bityo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba ifite ishami rigizwe n’abanyamuryango 95 barimo abadepite 79 n’abasenateri 16.”

Perezida wa Sena akomeza asobanura ko abadepite baturuka mu muryango wa Commonwealth bagira ishyirahamwe ribahuza ku isi hose ryitwa CPA (Commonwealth Parliamentary Association) ariko bakagenda bahura ku rwego rw’imigabane baturukamo.

Dr. Biruta avuga ko intego z’iri shyirahamwe ku mugabane w’Afurika zishingiye ku ntego za CPA ku rwego rw’isi muri rusange ari izo guteza imbere demokarasi ishingiye ku Nteko zishinga Amategeko, hitabwa cyane cyane ku kongera ubumenyi n’imyumvire kuri demokarasi ishingiye ku miyoborere myiza. Indi ntego ni iyo gushyiraho no guteza imbere Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko ushobora guteza imbere demokarasi nk’uko Umuryango wa Commonwealth wabyiyemeje, no gushyigikira ubucuti n’ubutwererane hagati y’Inteko Zishinga amategeko z’ibihugu bigize uwo muryango.

Dr Biruta yavuze ko  by’umwihariko, intego za CPA nk’uko bikubiye mu Itegeko  Nshinga ryawo ryo ku wa 27 Gicurasi 1985, ni uguteza imbere inyungu z’ibihugu  bigize uwo muryango, guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n’amategeko, ubukungu, imibereho myiza hamwe n’umuco.

Izindi ntego zihariye za CPA ni uguteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, guteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza.

Kugira ngo intego za CPA zigerweho, Dr Biruta yasobanuye ko uyu muryango ukoresha inama, amahugurwa, ibikorwa by’imikino, gusurana ku Inteko zishinga Amategeko, guhana no guhererekanya amakuru, gushyiraho imishinga itandukanye yo guteza imbere inyungu z’ibihugu bigize uyu muryango.

Ubundi buryo bukoreshwa kandi ngo ni inyandiko zitandukanye ndetse no kwifashisha itangazamakuru.

Insanganyamatsiko izibandwaho mu nama ya CPA igira iti “dukomeze gushyigikira uburumbuke n’Iterambere” (Consoliding Growth and development). Ku buryo bw’umwihariko, mu by’imibereho myiza, iyi nama izavuga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa no kugira imibereho myiza.

Ku birebana na demokarasi n’imiyoborere myiza, hazunguranwa ibitekerezo ku birebana n’uko ibiva mu matora muri Afurika, harimo n’amatora y’abakuru b’ibihugu biba bihuye n’ibyifuzo by’abaturage.

Ku byerekeye ubukungu, hazaganirwa ku buryo Inteko Zishinga Amategeko zabungabunga iterambere ry’ibihugu bigize CPA/Akarere k’Afurika, aho za Guverinoma zibifitemo uruhare runini.

Hazaganirwa kandi ibyerekeye uburinganire n’umutungo w’ubutaka hibandwa ku ngorane n’inzitizi zaba zirimo.

Ku byerekeye umutekano, hazaganirwa ku bufatanye bw’ibihugu no kurwanya icyorezo cy’iterabwoba n’ubushimusi bw’amato bukorerwa mu Nyanja zitandukanye.

Inama nyir’izina ya CPA izatangira ku wa 16-18 Kamena 2011, ikazabanzirizwa n’izindi nama ziyitegura ku wa 11 Kamena 2011.

U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth ku wa 29 Nzeri 2011, rukaba rwarahise rusaba kwinjira mu Ishyirahamwe ry’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize Commonwealth aho yaje kwemererwa kujya muri CPA ku wa 18 Nzeri 2010.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=558&article=23054
Posté par rwandaises.com