Imyiteguro y’igikorwa cyiswe « Rwanda Day 2011 » irarimbanyije mu mujyi wa Chicago, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kikaba kigamije ibiganiro ku kamaro ko kwihesha agaciro gakwiye kuranga umunyarwanda n’ejo hazaza h’u Rwanda. Ibi nibitangazwa n’umunyarwandakazi Claudine Delucco Uwanyirigira, utuye I Washington DC, akaba n’umwe mu bateguye iki gikorwa, mu kiganiro kuri telefoni yagiranye kuri uyu wa 2 na Radio Rwanda.

 

Kuva tariki ya 10 kugeza kuya 11 z’uku kwezi kwa 6, muri uyu mwaka w’2011 biteganyijwe ko abanyarwanda babishoboye ku isi yose ndetse n’abanyamahanga bazahurira mu mujyi wa Chicago muri Leta zunze ubumwe z’amerika mu gikorwa cyiswe “Rwanda Day 2011”, aho bazaganira ku kamaro ko kwihesha agaciro gakwiye kuranga umunyarwanda ndetse n’ibirebana n’ejo hazaza h’u Rwanda. Uretse kugirana ibiganiro imbonankubone na prezida wa republika Paul Kagame, biteganyijwe ko bazanasobanurirwa ingingo zitandukanye zirebana n’ishoramari mu Rwanda.

Claudine Delucco avuga ko imyiteguro irimbanyije,bamwe mu banyarwanda batuye amerika y’amajyaruguru hamwe na Canada bakaba batangiye kugera Chicago gutegura ibijyanye nuwo munsi wa Rwanda Day.Insanganyamatsiko yicyo gikorwa igira iti “ Agaciro, umurage wacu Ejo hazaza hacu”.

Kugeza ubu, hamaze kwiyandikisha abantu barenga ibihumbi 3 bazitabira iki gikorwa, ndetse umubare uracyiyongera.

Claudine akomeza avuga ko bishimiye cyane kwakira umukuru w’igihugu Paul Kagame uzaba abasuye bwa mbere nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.

Igikorwa cya Rwanda Day 2011 kizabera i Chicago muri Leta zunze ubumwe z’amerika, gifatwa nk’ishusho igaragaraza imirimo ikorerwa mu Rwanda. Ni muri urwo rwego prezida wa repubulika Paul Kagame ayoboye itsinda ry’abayobozi bahagarariye imirimo itandukanye mu Rwanda barimo n’abikorera nabo bazatanga ibiganiro. Muribyo biganiro twavuga  ibirebana n’ubumwe n’ubwiyunge, ,uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu hubakwa ejo hazaza,  ishoramari rijyanye no gusobanura itegeko rishya ry’ubutaka ku bashaka kubaka mu Rwanda. Bazasobanurirwa kandi ibijyanye n’imikorare y’amabanki mu Rwanda.

Mu minsi 2 iki gikorwa kizamara, biteganyijwe ko hazabaho n’umwanya wo kwidagadura no gusabana mu gitaramo kizasusururwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda barimo nka Cecile Kayirebwa, Masamba, Gasumuni n’abandi.

Iki gikorwa cya Rwanda Day 2011 kizabera I Chicago muri amerika kuva kuwa 5, kirimo gutegurwa mu gihe prezida wa repubulika Paul Kagame ari I NewYork aho yitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye ONU, isuzuma ingamba isi yafashe mu gukumira ubwandu bw’icyorezo cya SIDA. Ni inama y’iminsi 2 iterana kuva kuri uyu wa 3 tariki ya 8 kugeza kuya 9 Kamena, I Newyork ku cyicaro gikuru cya ONU.

Saadah Hakizimana

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3114

Posté par rwandaises.com