Mu minsi ishize ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cy’u Bwongereza byanditse inkuru ivuga ko Polisi y’icyo gihugu yaburiye Abanyarwanda babiri bahahungiye ku mugambi wa Leta y’u Rwanda wo kubivugana, izi nkuru zatumye hibazwa byinshi birimo impamvu ki itangazamakuru ryakwifashishwa mu bikorwa byo kugereka ibyaha bidafitiwe gihamya ku kindi gihugu.

Inkuru ikurikira yasohotse mu kinyamakuru “The Guardian” cyandikirwa mu Bwongereza, yanditswe n’umwanditsi Gad. Iyi nyandiko ikubiyemo isesengura, ahanini rigendeye ku ruhererekane rw’ibikorwa byagiye bishinja u Rwanda avuga ko bidasobanutse ndetse n’ibindi abarushinja bazwiho.

Gad atangira yibaza impamvu polisi yo mu Bongereza yataye muri yombi uwacyekwagaho kuba yari bwivugane abo bagabo bombi ubwo yari mu majyepfo y’u Bwongereza ahitwa Eurotunnel terminal, gusa ngo nyuma ikaza kumurekura nta perereza ryimbitse rimukozweho.

Uyu mwanditsi yibaza uburyo polisi itatangaje ubwoko bw’intwaro uwo mugabo yari yitwaje cyangwa se gihamya yakwemeza ko uwo muntu yari mu butumwa bwa Leta y’u Rwanda.

Avuga kandi ko iyo uwo mugabo aza kuba afite kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko hari aho ahuriye n’u Rwanda atari guhita arekurwa ngo yigendere, ahubwo yari gufasha polisi kubona amakuru ku mugambi w’ubwicanyi akanatanga amazina y’abo bafatanyije kuwucura.

Umugambi w’ abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda

Umwanditsi avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda ‘Rwandan National Congress (RNC)’ ryakwirakwije inyandiko isaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukora iyo bwabaga kugira ngo babangamire imibanire myiza u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, ahanini hagendewe ku kuba ibi bihugu byombi ari byo bitanga inkunga itubutse ku Rwanda.

Iyo nyandiko yari yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda yanditswe n’umuyobozi wa RNC Theogene Rudasingwa, yanasabaga abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba mu mahanga kugeza kuri Polisi ibirego byerekeye umugambi wo kubica ndetse no kubagirira nabi.

Uyu mwanditsi agira ati: “Polisi y’u Bwongereza nzi neza ko idashobora kunanirwa gushakisha kopi z’izo nyandiko ndi kuvuga kuko ari zo kimenyetso ndakuka cy’icurwa ry’umugambi wo gukwirakwiza ibinyoma bishinjwa guverinoma y’u Rwanda.”

Avuga ko ikinyamakuru Umuvugizi gikorera ku murongo wa internet ariko gifite icyicaro mu gihugu cya Suwedi, kuri ubu gisigaye cyaragizwe umunwa wa RNC, gisigaye giha abasomyi bacyo ikinyoma ko Leta y’u Rwanda yakwirakwije amakipe hirya no hino ku isi yo kwica abatavuga rumwe nayo.

Mu kwezi gushize, nk’uko uyu mwanditsi akomeza abitangaza, icyo kinyamakuru (Umuvugizi) cyatangaje ko u Bwongereza ari kimwe mu bihugu byoherejwemo amakipe yo kwica. Ikigaragara ngo ni uko Polisi yo mu gihugu cy’u Bwongereza yaba yaraguye mu mutego w’icyo kinyoma cyacuzwe ku bwende n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bagamije kwanduza isura y’u Rwanda ndetse n’iy’Umukuru w’Igihugu.

Icyo kinyamakuru kandi cyanashyize ahagaragara amakuru avuga ko hari amanama yakorewe London n’abayobozi bo muri Leta y’u Rwanda hagamijwe gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica abo bagabo babiri.

Kuri ibyo uwo umwanditsi agira ati: “Aha nizeye neza ko Polisi y’u Bwongereza ishobora ku buryo bworoshye gusuzuma neza niba ibi ari byo, nanone umuntu akaba yakwibaza impamvu ki ibinyoma by’uruhererekane nk’ibi byafashwe na polisi nk’amakuru y’impamo kandi nta gihamya n’imwe ihari ibishimangira.”

Abahigwa kugira ngo bicwe ni bande ? Kubera iki?

Abagabo babiri bavuga ko bahigwa bukware na leta y’u Rwanda ni Rene Mugenzi na Jonathan Musonera. Bose ntibari bazwi mbere, haba mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse no mu Rwanda. Ikizwi kuri bo ni uko bagiye mu Bwongereza bashaka akazi ariko kimwe na benshi baturuka ku mugabane w’Afurika, iyo bageze i Burayi bavuga ko bajyanwe no gushaka ubuhungiro. Ibi byabahesheje uburenganzira bwo kuguma yo nyuma yo kwerekana ko baturutse mu gihugu kivuye mu ntambara na Jenoside.

Musonera yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, ubwo yajyaga mu Bwongereza nta peti yari afite, bitandukanye n’uko ibitangazamakuru byari byanditse ko yari kapiteni. Yakoze mu rwego rushinzwe kurwanya magendu (anti-smuggling unit) ari umushoferi, akazi kadashobora gukorwa n’umuntu ufite ipeti rya kapiteni mu Rwanda.

Umwanditsi akomeza avuga ko polisi y’u Bwongereza ibishatse yagenzura uburyo Musonera yakomeje kujya asura u Rwanda nyuma yo kwemererwa kuba mu Bwongereza, ngo bivuga ko niba hari igikorwa cy’ubwicanyi cyategurwaga kuri we, yagombaga kuba yariciwe mu Rwanda, aho guta igihe n’amafaranga yo gukodesha umwicanyi mu gihugu gifitanye umubano mwiza n’ubuhahirane n’u Rwanda.

Inkuru zasohotse mu binyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza zemezaga ko Mugenzi ari umuyobozi w’ikigo, gusa icyo kigo ntikizwi yewe ngo byaje no gutahurwa ko kitabaho. Ahubwo ngo benshi mu bamuzi mu Bwongereza bemeza ko azwiho ibikorwa by’uburiganya no gukoresha impapuro mpimbano, urugero kuri ibi ngo ni uko mu gihe cyashize yafashije mugenzi we Musonera Jonathan guhimba icyemezo cy’abashakanye.

Hari bamwe mu banyarwanda batuye mu Bwongereza batangaje ko bamenye Musonera nyuma y’aho atereye umugore we w’isezerano ndetse n’urubyaro bafitanye babanaga I London, agasanga inshoreke.

Kubera ko atashoboraga kubana n’abagore babiri icyarimwe amategeko abibuza, Mugenzi yamufashije gucura icyemezo cy’abashakanye mu buryo bufifitse.
Umwanditsi yongeraho ku y’indi nshuro Mugenzi yahaye inyandiko y’impimbano umunyamakuru w’Umwongereza witwa Keith Harmon zivuga ko Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ifite umugambi wo kwica impunzi.

Uwo munyamakuru Keith azwiho kuba umuyoboke w’abahakana Jenoside. Umwanditsi agira ati “Iki nicyo kigaragaza ko abo bagabo bombi Mugenzi na Musonera badakwiye kugirirwa icyizere », ati: “Polisi yatanze impapuro zo kuburira Musonera na Mugenzi ku kuba hari umugambi w’iyicwa ryabo wari mu icurwa, ibi nk’uko mbizi mu mategeko agize itegeko nshinga, biremewe. Gusa ku rundi ruhande, gushyira ahagaragara izina ry’ikindi gihugu uvuga ko aricyo gikekwa, nta bimenyetso bifatika utanze ndetse nta n’iperereza ryimbitse rikozwe ngo hagenderwe ku byarivuyemo, ibi nabyo biteye kwibaza ibibazo bitari bicye.”

Umwanditsi arangiza avuga ko polisi y’u Bwongereza ikwiye gukoresha ubunararibonye bwayo mu kureba ukuri aho gushora ikirenge cyayo mu mutego w’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda.

Inkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na Emmanuel N Hitimana

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13383/Posté par rwandaises.com