Mu nama ya 3 y’abafasha b’abakuru b’ibihugu bo ku migabane ya Aziya, Afurika, Amerika y’Amajyepfo na Karayibe (Caraibes), irimo kubera ku mugabane wa Amerika ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, igamije gushishikariza abaturage kugera ku ntego y’uko mu mwaka wa 2015 nta mwana waba acyandura agakoko gatera SIDA, Madamu Jeannette Kagame yasabye ko abagore babana n’ubwandu bwa SIDA bakongererwa ingufu kugira ngo babe ari bo baza ku isonga ry’abarwanya icyo cyorezo.
Jeannette Kagame yasabye ko abagore bakoroherezwa mu gukumira icyorezo cya Sida, kuvuzwa no guhabwa ibibafasha, kwemeza ko haboneka amafaranga ahagije yo gukemura ibibazo byabo byihutirwa, ari nako harwanywa ihohoterwa ry’abagore ku mugabane wa Afurika.
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruri ku isonga ry’ibihugu biteza imbere ibigo nderabuzima byorohereza ababyeyi mu kubyara ku buntu, kwita ku buzima bw’impinja zikivuka, n’abandi bana harimo kubarinda uruhererekane rw’ubwandu bwa SIDA bakomora ku babyeyi babatwite.
Kuri uyu munsi w’itangizwa ry’inama mpuzamahanga kuri Sida ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, abadamu b’abakuru b’ibihugu biyemeje kuba abavugizi ku birebana no kwita ku buzima bw’abagore n’abana, no gushyira imbere ingingo 10 mu gihe bazaba basubiye mu bihugu byabo zishingiye ku cyizere ko abana bavuka badafite ubwandu, no guteza imbere ibikorwa byose byarinda abana n’abagore ubwandu bwa SIDA.
Impinja zigera ku gihumbi kimwe bandura Sida buri munsi, 90% muri bo babarizwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’uko byatangajwe muri Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishizwe kurwanya SIDA (ONUSIDA/UNAIDS).
Iyi raporo igaragaza ko Sida ikomeje kuba ku isonga ry’impamvu zikurura impfu z’abana mu ivuka ryabo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Iyi nama y’abadamu b’abaperezida b’ibihugu ni kimwe mu bikorwa byahuriranye n’inama rusange y’iminsi 3 y’abaperezida n’abakuru ba za guverinoma bagera kuri 30, abayobozi bakuru n’abahagarariye ibigo mpuzamahanga, Sosiyete sivile, ndetse n’abantu babana n’agakoko gatera Sida ubwabo, hagamijwe gutegura amasezerano yerekeranye no kubonera umuti icyorezo cya SIDA mu bihe biri imbere.
Foto: Village Urugwiro
Inkuru ya Izuba Rirashe
http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13486
Posté par rwandaises.com