Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza mu mujyi wa Kigali, bavuga ko amafaranga basabwa ubu aruta kure ayo bishyuraga mbere kandi byitwa ko abana babo bigira ubuntu. Barabivuga muri iki gihe politiki ya Leta igena ko amashuli yose ya Leta abana bigira ubuntu kugeza byibura ku myaka icyenda y’uburezi bw’ibanze.

Ababyeyi baganiriye na IGIHE.combavuga ko amafaranga basabwa akubye inshuro enye ayo batanganga bikitwa ko bishyura amafaranga y’ ishuri.
Grâce Uzarama ni umubyeyi afite abana barindwi, muri bo harimo abiga mu mashuri abanza. Ubwo uavuganaga ikiniga n’amarira abunga mu maso, yatangaje ko bakuyeho amafaranga y’ishuri bazi ko ibibazo bigiye kugabanuka ariko ngo nibwo byabaye bibi kurushaho.

Agira ati: Mmbere twishyuraga igihumbi cy’amafaranga y’ishuri none ubu badusaba inshuro enye y’ayo twatanganga, barangiza bati ‘abanyeshuri bigira ubuntu’.”
Uzarama akomeza avuga ko amafaranga yari ay’ ishuri yahinduriwe inyito ngo bakayitirira agahimbaza musyi k’abarimu, ay’ bikoresho n’ ibindi.

Yongeraho ko Ibyo byose ngo bigira ingaruka ku bana be ndetse nawe kugiti cye kuko atajya amenya imyigire y’abana. Bikiyongera ho kwirirwa birukanwa babuze ayo amafaranga ibihumbi bine ngo bita agahimba musyi ka mwarimu.

Ati: ”Nta mwana wanjye ujya utahana indangamanota n’umunsi n’umwe, menya ko batsinda cyangwa batsindwa iyo umwaka urangiye bakabimura cyangwa bakabasizibiza.”
Vestine Mukamurenzi ukora akazi ko gucuruza amakara, we avugako agerageza akabona amafaranga agera ku 2.000 kugira ngo babe bareka umwana we yige ngo ariko ntibibabuza kubirukana.

Agira ati: ”Sinzi niba barakuyeho ikitwaga amafaranga y’ishuri kugirango badushyire mukaga ko kwishyura uduhimbaza musyi.”
Mukamurenzi avugako ibi birutwa no kubirekera inyito byari bisanganywe, bakamenya ko bahendwa n’amafaranga y’ishuro aho kubaca umurengera w’ amafaranga babyita ukundi.

Clement Biramahire umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Kagina gihereye mu kagali ka Ngoma, umurenge wa Kicukiro, avuga ko gukuraho amafaranga y’ishuri bitavuze ko havuyeho uruhare rw’ababyeyi mu myigire y’ abana babo.
Agira ati : ”Bitewe n’uko umushahara abarimu babona uba udahagije, ababyeyi bemeranywa n’ubuyobozi bw’ishuri gutanga agahimbazamusyi.”

Biramahire avuga ko aka gahimbazamusyi gahinduka bitewe n’ikigo, ati : ”Nk’iwacu, agahimbazamusyi k’abarimu ni amafaranga 4.000, hari ibindi bigo baca 7.000 cyangwa se hejuru.”

Biramahire yongeraho ko niba hari ababyeyi babona aka gahimbazamusyi kabaremereye babigaragaza mu nama y’ababyeyi ubundi amafaranga akaba yagabanuka. Yongeraho ko kuri ubu nta munyeshuri wirukanwa bitewe no kubura amafaranga y’agahimbazamusyi.
Yavuze kandi ko bimenyekanye ko hari umwarimu wirukanye umunyeshuri kuko yabuze ayo mafaranga, yasabwa gutanga ibisobanuro kuko ibyo bitemewe.

Mimi Rachel Mukandayisenga

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13420