Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama yandikiye mugenzi we w’ U Rwanda amusaba kotsa igitutu Perezida wa Soudan Omar a-Bashir ngo azubahirize itariki y’ amatora y’ ubwigenge bwa Soudan y’ Amajyepfo ndetse azubahe ibizayavamo.

Perezida Obama mu ibarwa ye yabwiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ko Leta ya Amerika yashyize imbere ikibazo cya Soudan ndetse ko bakomeje kubwira Omar al- Bashir ko agomba kwita ku bibazo biri mu Ntara ya Darfour, ndetse agaha agaciro ibyo guha ubwigenge Amajyepfo ya Soudan.

Nkuko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda, mu rwandiko yandikiye n’ abandi bayobozi b’ ibihugu bafite aho bahuriye cyangwa babasha kugera kuri Omar al-Bashir, Obama yabasabye ko bashyira igitutu kuri Omar al-Bashir ngo amatora y’ ubwigenge bwa Soudan y’ Amajyepfo ateganijwe tariki ya 9 Mutarama 2011 azabemo amahoro kandi ibizavamo bizahabwe agaciro.

Mu itangazo Umuvugizi wa Leta ya Amerika Mike Hummer yashyize ahagaragara yagize ati: ”Tumaze amezi arenga ane dushyira imbaraga mu biganiro bigamije amahoro ku mpande zombi. Twizera ko iriya referendum niba ku gihe cyateganijwe izaba umuti w’ intambara y’ igihe kirekire iri gututumba hagati ya Soudan y’ Amajyaruguru ndetse n’ iy’ Amajyepfo”.

Perezida Obama yabisabye U Rwanda nk’ igihugu cyagize uruhare rugaragara mu kubungabunga amahoro mu gihugu cya Soudan, aho ingabo z’ U Rwanda zisaga ibihumbi bitatu na magana atanu(3500) ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfour.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Obama, Biteganijwe ko kuwa Kabiri w’ icyumweru gitaha Perezida wa Misiri Hosni Mubarak ndetse n’ uwa Libiya Muammar Ghaddafi bazerekeza muri Soudan aho bazahura na Perezida w’ icyo gihugu bakaganira.

Twabibutsa ko mu byumweru bibiri bishize Perezida Kagame yabonanye na Omar al-Bashir muri Ethiopia, aho baganiriye ku mutekano mucye uri mu Ntara ya Darfour.

Uretse U Rwanda, Perezida Obama kandi yandikiye ibihugu bya Chad, Misiri, Afurika y’ Epfo, Ethiopia, Kenya, Libye, Nigeria, Uganda ndetse n’ Umuryango w’ Ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe.

SHABA Erick Bill

 http://news.igihe.net/news-7-11-9311.html

Posté par rwandanews