Uyu munsi mu gitondo ku kibuga cy’indege I Kanombe hageze indege yo mu bwoko bwa CRJ200 ya Rwandair.
Nkuko ubuyobozi bwa Rwandair bubitangaza, iyi ngende nshya iri muri gahunda ya Rwandair yo kugira indege zayo 2 bakoresheje inguzanyo bahawe ya miliyoni 19 z’ amadolari na Eastern and Southern African Trade and Development Bank.

Mu kiganiro umuyobozi wa Rwandair Gerard Zirimwabagabo yagiranye na The Newtimes dukesha iyi nkuru, yatangaje ko kubona iyi ndege ari intambwe ikomeye kuri Rwandair no ku gihugu kuko bigiye guha ikizere abakiriya babagana.

Rwandair yarangije amasezerano mu kwezi gushize yari ifitanye na JetLink; isosiyete yo muri Kenya nyuma yaho imwe mu ndege zayo bakoreshaga ikoze impanuka ku kibuga cy’indege i Kanombe ndetse umuntu umwe akahasiga ubuzima.

image
Imwe mu ndege zikoreshwa na Rwandair

Iyi ndege bivugwa ko yari ifite ibibazo bya mekanike ikaba yari imwe mu ndege 2 zo mu bwoko bwa 50-sitter CRJ za sosiyete JetLink.

Rwandair ubu iri mu mishyikiraniro kugirango ibone izindi ndege ebyiri; imwe izaba ari Boeing 737 na Boeing 800 zizaba zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 130 n’ 160.

Foto:
Karuyonga Shema Jean Luc

 

http://www.igihe.com/news-7-11-1976.html

Posté par rwandaises.com