Mu gufungura kumugaragaro inama ya 4 ya Diaspora, Minisitiri Mushakiwabo, wari umushyitsi mukuru muri iyi nama mu ijambo rye, yasabye Diaspora nyarwanda yitabiriye iyi nama kwirinda abanyarwanda basebya igihugu cyabo mu mahanga.

Yavuze ko u Rwanda kuri ubu rugeze mu bihe byiza cyane kubera intambwe rumaze gutera mu nzego zitandukanye, aha yatanze ingero nyinshi harimo kuba gacaca iri kugera k’umusozo, urukiko rwa Arusha ruri hafi yo kurangiza imirimo yarwo, avuga kandi ko inama y’umushyikirano iherutse kuba yigiwemo byinshi kandi by’ingirakamaro ndetse na buri munyarwanda akaba yarahawe ijambo ngo atange inama n’ibitekerezo.

Minisitiri yasabye Diaspora nyarwanda kwitabira ikigega cya Mutual Fund, anayishimira uruhare yagize muri One Dollar Campaign izasozwa ejo, yasoje ijambo rye asaba Diaspora ko yashyira mu bikorwa Database ya Diaspora.

image

Minisitiri Mushikiwabo Louise

Iyi Database ya Diaspora izafasha ahanini kubijyanye no kumenya aho abanyarwanda bagirira akamaro igihugu bitewe n’ubumenyi bafite baherereye.

Mbere y’ijambo rya Minisitiri, Uwabaye Miss France 2000 Sonia Rolland witabiriye iyi nama nawe yagejeje ijambo kubari muri iyi nama.

Muri rusange Sonia Rolland yishimiye ukuntu u Rwanda ruri guterimbere byihuse agereranyije nuko yarusize ubwo yaherukaga mu Rwanda muri 2005 ndetse anishimira kuba u Rwanda n’ubufaransa byasuye kugirana umubano mwiza kuko ibibazo Ubufaransa bwagiranye n’u Rwanda byatumye byinshi mu bikorwa byo gufasha abana yashakaga gukorera mu Rwanda mu rwego rw’ishyirahamwe arimo ryitwa Maisha Africa bihagarara, ibi bikaba byaratewe nuko Maisha Africa yari imaze guhakanirwa inkunga yari guterwa n’amakompanyi y’abafaransa kuko aya makompanyi yabonaga nta mubano Ubufaransa bwari bugifitanye n’u Rwanda.

image

Sonia Rolland

Yavuze ko iryo shyirahamwe arimo rigiye gusubukura imirimo yaryo mu Rwanda muri iki gihe, ndetse no mu minsi 10 azamara mu Rwanda ahanini azaba ari mu bijyanye no kubyutsa ibikorwa by’iryo shyirahamwe.

image
Ifoto y’urwibutso yafashwe mu karuhuko

Sonia Rolland yasoje avuga ko yiteguye gukomeza kuba Ambasaderi w’u Rwanda hanze, cyane cyane m’Ubufaransa, umurimo yakomeje gukora kuva aho yatorewe kuba Miss France. Sonia ntiyigeze yihakana u Rwanda ahubwo aho agiye hose usanga aruhesha isura nziza.

Mbere ya Sonia Rolland, Karara Gustave ukuriye RDGN (Rwanda Diaspora Global Convention), iyi ikaba ariyo yanateguye iyi nama k’ubufatanye na Diaspora General Directorate ikorera muri Minaffet, yavuze ijambo ahanini akaba yibanze ku kugaragaza ibizibandwaho muri iyi nama kugeza ku musozo wayo.

image
Abitabiriye inama basangiye ikawa nziza y’u Rwanda
mu kiruhuko

Nyuma y’ikiruhuko gito cyafashwe n’abitabiriye iyi nama, ubu hatangiye igice cya kabiri cya gahunda y’uyu munsi cyigizwe n’ibiganiro bitangwa na International Organization for Migration, DGD, MINECOFIN, BNR, amabanki nka KCB, BK, CSR ndetse n’amasosiyete y’ubwubatsi nka DN int, Real Contractors na Leap stream. Ibi biganiro birasozwa habeho igihe cyo gufata amafunguro ya saa sita.

Foto n’inkuru
IGIHE.COM

 

http://diasporaconvention.igihe.com/news-1-1-10.html

Posté par rwandaises.com