Diaspora Global Convention ni inama ihuza abanyarwanda baba bahanze bibumbiye mw’impuzamashyirahamwe y’abanyarwanda baba mu mahanga, itegurwa na Rwanda Diaspora Global Network (RDGN), ibifatanyijemo na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, ishami rishinzwe Diaspora, Diaspora General Directorate.

Iyi nama igiye gutangira muri iki gitondo ikaba yitabiriwe n’abanyarwanda baturutse impande zose z’isi, aho twababwira ko na Sonia Rolland wigeze kuba Miss France nawe yayitabiriye. Umushyitsi mukuru muri iyi nama ni Minisitiri Louise Mushikiwabo.
image

Uhereye ibumoso, Landrada (Umubyeyi wa Sonia Rolland),
Umuyobozi wa Diaspora General Directorate muri Minaffet na Sonia Rolland

Abanyarwanda bayitabiriye baturutse mu bihugu nka Belgique, France, Norvege, USA, Canada, Burundi, South Africa, Holland, Malaisie n’ahandi henshi.
Muri iyi nama izamara iminsi itatu uhereye uyu munsi tariki 15 Ukuboza 2009, hazigirwamo ibijyanye n’uruhare Diaspora nyarwanda yagira mu iterambere ry’u Rwanda, hazanafungurwa k’umugaragaro ikigega cyiswe Diaspora Mutual Fund ndetse hazanabaho gusoza One Dollar Campaign.

Imirimo y’iyi nama turakomeza kugenda tuyibagezaho umunsi wose, tubararikiye gukomeza kudukurikira.

Ubwanditsi

http://diasporaconvention.igihe.com/news-1-1-9.html

Posté par rwandaises.com