Umushinga wo kubaka umuhanda wa Galiyamoshi uzahuza u Rwanda, u Burundi na Tanzania uzatwara miliyari eshanu z’amadolari y’Amerika nk’uko inyigo imaze gushyirwa ahagaragara ibivuga ndetse ngo mu myaka 5 uhereye mu w’2012 uyu muhanda uzaba warangije kubakwa.

Aka kayabo k’amadolari kazakoreshwa mu bikorwa byo gusana umuhanda wari usanzwe ndetse no kubaka indi mishya nk’uko bitangazwa na Frederick Addo-Abedi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu gutwara abantu n’ibintu (Rwanda Transport Development Agency :RTDA).

Dr. Addo-Abedi avuga ko inyigo za burundu zizarangira gukorwa hagati mu mwaka w’2012, hanyuma imirimo yo kubaka igatangira mu mpera z’uwo mwaka (2012) aho biteganyijweko mu myaka itanu gusa uyu muhanda uzaba warangije kubakwa bityo ugatangira gukoreshwa n’abatuye aka karere.

Ubwo yaganiraga na The New Times dukesha iyi, Dr Addo-Abedi yavuze amafaranga yose azakoreshwa muri uyu mushinga azamenyekana inyingo za nyuma zarangije gukorwa. Yakomeje avuga ko bitehanyijwe ko hazasanwa ibilometero 980 by’umuhanda wari usanzwe wa Dar es Salaam-Isaka ndetse hakazubakwa umuhanda mushya w’ibilometero 494 uzakuza Isaka na Kigali (ku ruhande rwa Tanzania hazubakwa ibilometero 355 naho mu Rwanda hubakwe ibilometero 139).

Hazubakwa kandi n’ibindi bilometero 197 bizahuza Isaka, Gitega na Musongati unyuze ahitwa Keza mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu mushinga ukomeye ndetse uzagirira akamaro ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba cyane cyane u Rwanda, u Burundi na Tanzania watewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD). U Rwanda nirwo Muhuzabikorwa (Coordinator) w’ibyo bikorwa remezo.

Ruzindana RUGASAhttp://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13175