image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale, kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Kamena 2011, yagejeje kuri Perezida wa Portugal, José Anibal Cavaco Silva Hanibal, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Portugal.

Ambasaderi Kabale yanagejeje kandi kuri Perezida José Anibal Cavaco ubutumwa bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

“Ku bushake, u Rwanda rurifuza umubano n’igihugu cya Portugal kandi umubano mwiza wubakiye ku kubahana kw’ibihugu byombi n’ ubufatanye, kandi ubu bucuti bukazagira inyungu ku bihugu byombi.”

Ambasaderi Jacques Kabale na Perezida wa Portugal, José Anibal Cavaco Silva Hanibal

Ibi bikaba byabereye muri Perezidansi ya Portugal izwi ku izina rya ‘ Palácio Nacional de Belém’, ahari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, umukuru wa Dipolomasi, Umujyanama wa Perezida n’abandi bayobozi batandukanye mu gihugu cya Portugal.

Icyicaro cy’ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Portugal kibaba kiri mu gihugu cy’u Bufaransa, aho n’ubundi Ambasaderi Kabale asanzwe ahagarariye u Rwanda.

Gerard GITOLI Mbabazi
http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=1325/

Posté par prwandaises.com