Mu ruzinduko azagirira muri Leya Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda yiswe “Rwanda Day / Umunsi Nyarwanda, Perezida wa Repubulika azajyana n’abahanzi batari bake b’Abanyarwanda, bakunzwe mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi Kizito Mihigo ni umwe mu bazaherekeza Umukuru w’igihugu muri urwo ruzinduko. Mu bihangano asanganwe yongeyemo ikindi guishya yakoze vuba aha,aricyo indirimbo “Turi Abana b’u Rwanda“yahimbiye Diaspora Nyarwanda

Muri iyi gahunda “Rwanda Day” Abanyarwanda bo ku mugabane wa Amerika (by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika na Canada), bazagezwaho ibiganiro binyuranye ku iterambere ry’u Rwanda, ndetse bakurikirane n’indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda banyuranye, byumvikana ko bazabakumbuza urwababyaye . Uretse kandi Kizito Mihigo, abandi bahanzi bazaba bahari ni: Miss Jojo, Dr Claude, Kitoko, Edouard Bamporiki, J.de Dieu Tuyisenge, Massamba, Alpha Rwirangira, ndetse na Atome bakunda kwita Gasumuni.

“Rwanda Day” iteganijwe guhera tariki ya 10 kugera ku ya 11 Kamena 2001. Mu kiganiro kigufi twagiranye na Kizito Mihigo yadutangarije ko ku itariki ya 10 hazaba ibiganiro binyuranye, ndetse n’igitaramo gitoya cyo kwakira Abanyarwanda bose bazaba bateraniye aho.

Naho bukeye bwaho (Tariki ya 11 Kamena), hazaba na none ibiganiro birimo icy’insanganyamatsiko ku bumwe n’ubwiyunge, ni nabwo kandi Abanyarwanda bazaba bahari bazahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bakaganira birambuye. Nyuma y’ibiganiro, kuri uwo mugoroba nibwo Diaspora izagezwaho igitaramo cy’imbaturamugabo cy’abahanzi b’Abanyarwanda bose bazaba bateranye kubw’uwo munsi mbonekarimwe.

Ku ruhande rwe, Kizito Mihigo yadutangarije ko amaze guhimba indirimbo igenewe Diaspora, ndetse akaba azayiririmba bwa mbere ku mugaragaro muri icyo gitaramo. Iyo ndirimbo yitwa “Turi abana b’u Rwanda” Yayihimbye mu cyumweru gishize, ayikorera muri Studio ya mucuti we Patrick Bugingo , uzwi ku izina rya Pastor P.. Indirimbo “Turi abana b’u Rwanda” ije ikurikira indi nayo ya Mihigo Kizito yakunzwe na benshi, yahimbiye kwibuka Jenoside ku nshuro ya 17, ariyo “Twanze gutoberwa amateka”

Indirimbo nshya ya Mihigo Kizito wayumva ukanze hano “Turi abana b’u Rwanda »

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/news-10-20-13382.html

Posté par rwandaises.com