Minisitiri w’ Intebe Bernard Makuza ari kumwe n’ intumwa ayoboye bitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ abashoramari mu bijyanye no kubaka inzu z’ ubucuruzi n’ inyubako zo guturamo, ihuriro ririmo kubera i Cannes (soma Kane), Umujyi uherereye mu majyepfo y’ U Bufaransa. Intumwa z’ U Rwanda zirangajwe imbere na Bernard Makuza zikaba zigomba kumurika igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali n’ amahirwe ahari ku bashoramari.

Minisitiri w’ Intebe Bernard Makuza ubwo yagezga ijambo ku bashoramari n’ inzobere mu by’ ubwubatsi ziteraniye aha i Cannes yavuze ko guverinoma y’ U Rwanda yiyemeje gukora iyo bwabaga itera ingabo mu bitugu abashoramari batandukanye hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ ubukungu.

Minisitiri w’ Intebe kandi yasobanuye ko U Rwanda ari igihugu kirimo kwihuta mu iterambere ry’ ubukungu kubera icyerekezo rwihaye ndetse avuga ko igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali ari kimwe mu byo Leta yiyemeje gutunganya muri iki cyerekezo.

Makuza kandi yavuze ko mu myaka yashize kuva iki gishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali cyatangira gushyirwa mu bikorwa, guverinoma yagiranye ubufatanye n’ abikorera ndetse ngo bikaba byaratumye bagira uruhare rugaragara mu kwagura ibikorwa bikorerwa muri Kigali hagendeye ku gishushanyo mbonera.

image
Joshua Ashimwe ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali
yereka Igishushanyo mbonera cya Kigali abayobozi batandukanye (Foto TNT)

Minisitiri w’ Intebe yagize ati : « Mu mwaka wa 2010 wonyine, Umujyi wa Kigali wakiriye imishinga ifite agaciro ka miliyoni 630 z’ amadolari y’Amerika, kandi kugira ngo ibi bikorwa by’ ishoramari bikomeze bitere imbere Leta nayo yashoyemo miliyoni zisaga ijana z’ amadolari. Turumva rero muri uyu mwaka wa 2011 twiteze izamuka ry’ ubukungu ntagereranywa. « 

Makuza kandi yavuze ko kuba Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira isuku n’ umutekano muri Afurika biterwa na gahunda nziza uyu mujyi wihaye zirimo no gukorana n’ abashoramari.

Iri huriro ritegurwa buri mwaka aho mu Bufaransa rihuza abashoramari, ibigo by’ imari n’ abahagarariye imijyi itandukanye ifite ibikorwa byo kubaka no kuvugurura imijyi.

Mu ntumwa ziyobowe na Ministiri w’ Intebe Bernard Makuza, harimo Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba, Ambasaderi Claver Gatete, umuyobozi mukuru wungirije wa Banki y’ Igihugu, na James Gatera, Umuyobozi wa Banki ya Kigali (BK).

Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba aratangaza ko afite icyizere ko iri huriro ritanga amahirwe menshi yaba ku bashoramari bashaka kunguka ndetse no ku Mujyi wa Kigali, aho uzagera ku nyubako nziza zigezweho ndetse no ku bashoramari b’ Abanyarwanda bashobora kubona abo bakorana mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo y’ ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali.

U Rwanda rwatumiwe muri iri huriro ry’ abashoramari mu byo kubaka nk’ igihugu kigaragara mu bihugu birimo gutera imbere mu buryo budasanzwe muri Afurika, kandi gifite umurongo usobanutse mu bijyanye no kuvugurura imiturire.

Ni ku nshuro ya mbere U Rwanda rwitabiriye iri huriro. Ibindi bihugu by’ Afrika byaryitabiriye uyu mwaka ni Misiri n’ Afrika y’epfo.

Ruzindana Rugasa

http://igihe.wikirwanda.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11126