image

Ubwo yari mu ihuriro mpuzamahanga ryitwa Global Business Coalition, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 2 Kamena 2011, Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeannette Kagame yashimiwe n’abantu basaga 700 bari bateraniye muri iryo huriro uburyo akomeje kugeza aheza u Rwanda arwanya SIDA, Igituntu na Malariya.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bantu basaga 700 bari bitabiriye Global Business Coalition Gala Dinner, aho yari kumwe n’abandi bantu bakomeye ku isi barimo uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Gordon Brown n’Umufasha we Sarah Brown. Hari kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Access Bank Aigboje Imokhuede, Ted Turner, Umuririmbyi w’ikirangirire Yvonne Chaka Chaka ukomoka muri Afurika y’Epfo n’abandi.

U Rwanda rwashimiwe intambwe rumaze kugeraho mu guhashya SIDA, igituntu na Malariya, by’umwihariko bashimira byimazeyo Umufasha w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Jeannette Kagame ubwitange n’imbaraga nyinshi ashyira muri iki gikorwa kugirango izi ndwara z’ibyorezo ziranduke burundu mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’Umuryango witwa Inshuti z’Ikigega Mpuzamahanga cya Afurika (Friends of the Global Fund Africa) zihaye inshingano yo gukora ubuvugizi hirya no hino mu bantu n’ibigo bikora imirimo itandukanye hagamijwe kubakangurira kugira uruhare mu kurandura icyorezo cya SIDA, Malariya n’Igituntu.

Madamu Jeannette Kagame na bamwe mu bari mu ihuriro

Abari muri iri huriro ryo kuwa 2 Kamena bakusanyije amafaranga asaga miliyoni ebyiri z’amadolari (USD2,000,000) azakomeza kwifashishwa mu kurwanya izi ndwara cyane cyane mu duce zisa n’aho zabayemo akarande.

Mbere y’aho umunsi umwe; ku wa 1 Kamena mu nama yari yabere aha i New York Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (Rwanda Development Bank) Jack Kayonga, yari yaganirije abari bateraniye aho uruhare rwa ba Rwiyemezamirimo mu guhangana n’ibi byorezo byibasiye imbaga hirya no hino ku isi.

Global Business Coalition ni Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu riba rimwe mu mwaka rigahuza abantu benshi barimo ba rwiyemezamirimo, abacuruzi bakomeye, abaririmbyi b’ibyamamare ku isi, abakuru b’ibihugu cyangwa abigeze kuba bo n’abandi, hagamijwe kurebera hamwe uruhare rwa buri rwego mu guhashya ibi byorezo.

Ruzindana RUGASA

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13358

Posté par rwandaises.com