Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2011 yatsinzwe urubanza yari yatangije, aho yasabaga ko ikiganiro kivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi cyagombaga kuzaca kuri France 2 gihagarikwa.

Nk’uko ikinyamakuru L’Express dukesha iyi nkuru kibitangaza, muri urwo rubanza, Madame Habyarimana yari ahanganye na France Télévisions (ikigo cy’itangazamakuru kibumbira hamwe France Ô, France 2, France 3, France 4 na France 5) n’umwe mu bakora ibiganiro witwa Tony Comiti. Kanziga akaba yari afatanyije na Marcel Bivugabagabo wari Lt Col mu ngabo zahoze ari iz’igihugu (Ex-FAR) ndetse na Dr Charles Twagira bagaragara muri film documentaire yitwa « Génocide rwandais: des tueurs parmi nous » izerekanwa muri icyo kiganiro.

Yaba Madame Habyarimana n’abo bagabo 2 bakaba barasabaga ko babanza kureba icyo kiganiro cyose mbere y’uko gica kuri France 2, yewe ngo nyuma byazaba ngombwa ntikizace kuri Televiziyo. Ibyo bakaba barabisabye ngo kuko basangaga gishobora gutuma bafatwa nk’aho bagize uruhare muri Jenoside, bityo rya hame rivuga ko umuntu utarahamwa n’icyaha aba ari umwere (présomption d’innocence/presumption of innocence) ntiribe ryubahirijwe.

Ibi ariko umucamanza yahisemo kutabiha agaciro, kuko ngo abarega batigeze berekana ibimenyetso bihagije bihamya ko uwakoze iyo film yabashinje uruhare muri Jenoside; ngo nta cyerekana kandi ko yaba atarubahirije ihame risaba abanyamakuru kwirinda guca imanza no guhamya abantu ibyaha.

Niba nta gihindutse iyo film izerekanwa kuwa Kabiri tariki 28 Kamena 2011 mu kiganiro La Grande Traque kizanyura kuri France 2 saa yine n’iminota 40 z’ijoro (22h40) ku isaha y’i Kigali kugera saa sita n’iminota 14. Abazatumirwamo ni Alain Gauthier uyobora umuryango CPCR w’abaregera indishyi ku barokotse Jenoside, umunyamategeko Filip Reyntjents wigisha muri kaminuza ya Anvers mu Bubiligi akaba yaranditse ibitabo byinshi ku Rwanda, Maria Malagardis, umunyamakuru akaba n’umwanditsi, ndetse na Jacques Kabale, uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa.

Ubusanzwe mu kiganiro La Grande Traque berekana uburyo abantu bashinjwa ibyaha bikomeye n’iby’intambara cyangwa ibyibasiye inyoko muntu bahigwa bukware. Mu byahise mu minsi yashize hagaragayemo icyavugaga kuri Gen Ratko Mladic w’umu serbe uherutse koherezwa i La Haye n’icyavugaga kuri Albert Spaggiari, umwe mu banyabyaha b’abafaransa bo mu myaka ya za 1970 na 1980 utarigeze ufatwa kubera ubucakura no kwiyoberanya kenshi.

Twabibutsa ko Agathe Kanziga Habyarimana akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda bwasohoye mu 2009 impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu. Yagiye yitaba kenshi mu rukiko mu Bufaransa, aho yabaga ari mu bibazo by’ibyangombwa byo gutura muri icyo gihugu, ndetse n’ibyo kureba niba akwiriye koehrezwa mu Rwanda akaba ariho aburanishirizwa. Kuri ubu nanone akaba ategereje kwitaba urukiko rw’i Paris kugirango amenye icyemezo rwamufatiye ku byerekeye kohererezwa ubutabera bw’u Rwanda (extradition).

Olivier NTAGANZWA

Inkuru byerekeranye

Agathe Habyarimana ntabwo yifuza ko amashusho yerekana abaregwa Jenoside bari mu Bufaransa yaca kuri France 2
Posted on Jun , 17 2011 at 17H 16min 04 sec
http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13887
Posté par rwandaises.com