Urutonde rwasohowe n’ikinyamakuru New African, cyasohotse muri uku kwezi kwa Kamena. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ari ku rutonde rw’abanyepolitiki bavuga rikijyana mu bijyanye na Politiki n’ubuvugizi, naho Donald Kaberuka, ubu uyobora Banki Nyafurika Itsura amajyambere (BAD) we ari ku rutonde rw’Abanyafurika bavuga rikijyana mu bijyanye n’ubukungu n’imari.

Uru rutonde rugaragaza ibyiciro bitandukanye by’Abanyafurika bavuga rikijyana mu byiciro bitandukanye: Politiki, Iyobokamana, Muzika, Ubumenyi.

image
Kaberuka uyoboye BAD

Nk’uko bitangazwa na Afriquinfos.com hagaragaraho na bimwe mu byamamare ku mugabane w’Afurika, nk’uwigeze kuba Perezida w’Afurika y’Epfo, Nelson Mandela, wahawe igihembo cya Nobeli, Wangari Maathai n’uwashinze ikigega cy’iterambere ry’umugore muri Afurika, Bisi Adeleye-Fayemi.Musenyeri w’Abangilikani wo muri Afurika y’Epfo, Desmond Mpilo Tutu nawe aza kuri uru rutonde.

Nk’uko bitangazwa na New African, Tutu waharaniye ko muri Afurika y’Epfo ivangura rishingiye ku ruhu rivaho mu myaka y’ 1970 n’i 1980 byamuhesheje igihembo cy’amahoro cya Nobeli mu 1984 aza ku isonga mu Banyafurika barwanira ubwigenge..

Kuri uru rutonde hagaragaraho Abanyafurika bazwi cyane ku matelevisiyo mpuzamahanga, bakina za Cinema nk’Abanyanijeriya Genevieve Nnaji na Chiwetel Ejiofor, Abany Sierra Léone Idriss Elba na Lebéninois Djimon Hounsou.

Ku bijyanye n’umuziki, umuririmbyi w’umunya Senegali, ufite ubwenegihugu by’Amerika, Akon azwi nk’Umunyafurika witwaye neza muri muzika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Haza na mugenzi wo muri Senegali Youssou N’Dour, Umunyanijeriya Nneka Egbuna, Angélique Kidjo (Bénin) na Hamada ben Amor (Tunisiya).

Umwanditsi mukuru wa New African, Baffour Ankomah, yatangaje ko uru rutonde ruterekana gushyigikira umuntu runaka mu byo akora, ahubwo ngo rwakozwe mu rwego rwo kwerekana impano zifitwe n’Abanyafurika bakora ibintu bitandukanye.

Ankomah yongeraho ko umugabane w’Afurika ufite abantu batangaje kandi umusaruro w’ibyo bakora urenga imbibi z’Afurika.

Mu mwaka wa 2009 ikinyamakuru TIME Magazine nacyo cyari cyashyize Perezida Kagame ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye ku isi, yari ku mwanya wa 24. Niwe mwanya wo hejuru wagezweho n’umwe mu baperezida bo ku mugabane w’Afurika.

Perezida Kagame yaje imbere y’Abaperezida benshi, mu gihe uwari Minisitiri w’Intebe w’Uburusiya Vladimir Putin yaje mu mwaka wa 35, Morgan Tsvangarai ku mwanya wa 32, Oprah Winfrey ku mwanya wa 98, Minisitiri w’Intebe wa Awustraliya, Kevin Rudd ku mwanya w’114, Gordon Brown ku mwanya w’132, Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma ku mwanya w’180.

Icyo gihe mu buryo butangaje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama, yaje ku mwanya wa 37.

MIGISHA Magnifique

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13479

Posté par rwandaises.com