Ibyo byavuzwe n’Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza Commonwealth, Rasnford Smith ushinzwe iterambere by’umwihariko; hari nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu.

Smith yatangaje ko kuba u Rwanda rwemerewe kwinjira muri uyu muryango, ari uko rwujuje ibisabwa mu kwinjira muri uyu muryango, kandi ko iterambere ryagezweho riri na none mu byagendeweho byinjiza u Rwanda muri Commonwealth.

Rasnford Smith, aganira n’itangazamakuru yagize ati: “U Rwanda rwemerewe kwinjira muri uyu muryango bitewe n’iterambere rwagezweho mu gihe gito. Twiteguye gukomeza gukorana n’u Rwanda mu bice bitandukanye by’iterambere.”

Umunyambanga mukuru w’umuryango wa Commonwealth, Ransford Smith yatangiye uruzinduko mu Rwanda kuva kuwa mbere, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uruzinduko rw’umunyamabanga mukuru wungirije wa Commonwealth ushinzwe iterambere ruje rukurikira urw’intumwa zo mu bunyamabanga bukuru bw’uyu muryango ndetse n’urw’umuynyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibya Politiki bagiriye mu Rwanda umwaka ushize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu kandi Ransford Smith yahuye kandi n’itsinda ry’abanyamakuru b’Abanyarwanda, bahereye amasomo y’itangazamakuru mu gihugu cy’u Buhinde ku nkunga y’umuryango wa Commonwealth, aha yatangaje ko ko uyu muryango uzakomeza gutanga inkunga mu kubaka itangazamakuru ryo mu Rwanda.

“Tuzakomeza gufasha itangazamakuru biciye mu mahugurwa no mu ngendo shuri,” ibyo byavuzwe na Smith.

U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth kuya 29 Ugushyingo 2009, ibendera ry’u Rwanda rizamurwa ku mugaragaro ku cyicaro cy’uyu muryango ku itariki 8 Werurwe 2010.

image

Perezida Paul Kagame na Rasnford Smith

image

Rasnford Smith aganira n’abanyamakuru

foto : village Urugwiro

Migisha Magnifique

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13729

Posté par rwandaises.com