Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode, yabwiye Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ko u Rwanda rudakeneye gushimirwa ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu bakurikiranweho ibyaha, nyuma y’irekurwa rya Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline.

Kurekura abo bombi by’agateganyo byemejwe n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, bemererwa kuburana bari hanze ariko babuzwa kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira.

Bakirekurwa, hirya no hino haba ku mbuga nkoranyambaga n’abantu ku giti cyabo, hagaragaye abashima ifungurwa ryabo, barimo na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Byabaye nk’ibihabwa igisobanuro gitandukanye n’ibyagendeweho n’urukiko, cyane ku bahuza ifungwa ryabo n’impamvu za politiki.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker yagize ati “Nshimishijwe cyane n’uko irekurwa ry’agategano ry’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara ryemewe n’Urukiko Rukuru (yise urwa Kimihurura). Ni intambwe nziza mu rugendo rurerure umuntu atabura gushimira.”

Yakomeje avuga ko Komisiyo y’u Burayi izakomeza gutera inkunga u Rwanda muri gahunda yo kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Abinyujije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yagaragaje ko nta kidasanzwe cyabaye mu butabera bw’u Rwanda ku buryo rwashimirwa.

Ati “Iki cyemezo kiri mu mirimo isanzwe ya buri rwego rw’ubutabera mu guhana ibyaha! U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ku ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu bashinjwa ibyaha.”

Yavuze ko ibyabaye “nta kidasanzwe!”

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu akanahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mukangemanyi yihariye gushinjwa icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku wa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi bafungwa by’agateganyo. Baje kujuririra Urukiko Rukuru narwo rushimangira ko bagomba kuburana bafunzwe.

Gusa mu mpera za Nzeri uyu mwaka, Diane Rwigara n’umubyeyi we basabye Urukiko Rukuru gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu umucamanza yasomaga umwanzuro ku busabe bwabo, yavuze ko abaregwa basabye gufungurwa by’agateganyo kandi babihabwa, kuko impamvu zatumaga bafungwa zitagihari, cyane ko zirimo ko hatinywaga ko barekuwe babangamira iperereza, rikaba ryararangiye.

Urukiko rwanzuye ko barekurwa by’agateganyo, ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira, banategekwa gushyikiriza ibyangombwa by’inzira umushinjacyaha uri gukurikirana dosiye yabo, kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bugomba kwemera icyemezo cy’urukiko, ariko ko “bugiye kureba niba bujuririra iki cyemezo cyangwa butazajurira, ari nako bwitegura urubanza mu mizi.

Urubanza mu mizi ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.

 

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi barekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu

mathias@igihe.rw

Posté le7/10/2018 par rwandaises.com