Gasamagera W. ukuriye komite ishinzwe amatora mu Muryango FPR-Inkotanyi (Ifoto/Ububiko)

Kiiza E. Bishumba

KIGALI – Ku wa 25 Kamena 2011 Umuryango FPR Inkotanyi watangije igikorwa cy’amatora ya Komite nyobozi, ingaga z’urubyiruko n’iz’abagore, kuva ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge ku Karere, ku Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Nk’uko byatangajwe na Senateri Gasamagera Wellars wavuze mu izina rya Komite ishinzwe amatora  mu Muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko Komite z’Umuryango FPR Inkotanyi zariho zicyuye igihe, bityo nk’uko biteganywa n’amategeko remezo ndetse n’amategeko ngengamikorere y’Umuryango FPR Inkotanyi ngo mu ngingo yaryo ya 56, hakaba hagombaga gukorwa  andimatora.

Muri ayo matora, hatowe Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga, abahagarariye za Komisiyo nk’iy’imibereho myiza, Ubukungu n’Ubutabera, inzego z’abagize urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore hatorwa abantu 7 kuri buri rugaga ndetse hanuzuzwa inzego aho zituzuye ku rwego rw’Umudugudu.

Gasamagera yavuze ko abagombagagutora ara basanzwe ari abanyamaryango bafite nibura imyaka 18 y’amavuko, kuba afite nibura imyaka 21 y’amavuko mu rugagaga rw’urubyiruko, kuba ari inyangamugayo no kuba bazi gusoma no kwandika.

Naho abatemerewe gutorwa muri ayo matora, abigeze gukatirwa igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu n’undi wese waba akurikiranwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abatemerewe gutora, bo ngo ni abafite impamvu z’imirimo bakora, abagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, abari mu gikorwa cyo gutegura no gutoresha, kimwe n’abandi batabyemererwa n’itegeko nshinga.

Mu mabwiriza atangwa kandi, hari ibyo abayobora amatora basabwa kuba yujuje birimo; kuba ari abanyamuryango,kuba atakwitoresha no kuba inyangamugayo kandi ngo bakangomba kuba nibura abantu 2 kuri buri rwego.

Naho uko abakandida batoranywa, ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kagali, ngo bashyirwaho na Komite nyobozi y’Umuryango ku rwego rw’igihugu, ku zindi nzego zo hasi bashyirwaho n’urwego rukuriye urutorwa.

Umuntu ngo ashobora gutorwa adahari mu gihe abanyamuryango bamubonamo ubushobozi bwo kubayobora, ariko ngo umuntu ashobora no kwanga gutorwa umwanya mu gihe atanze impamvu zumvikana.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=568&article=23652

Posté par rwandaises.com