Published on July 18, 2011 by umuseke1
Ku ncuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangira ishuri ry’umwuga rizigisha ibijyanye no gukora cinema. Mu gihe rizaba ryatangiye riteganya kujya ryakira abanyeshuri barenga 200 ku mwaka.
Eric Kabera ukuriye ikigo nyarwanda gikora kikanateza imbere cinema mu Rwanda avuga ko iri shuri riteganya gutangira mu minsi ya vuba aha, nubwo hatavuzwe itariki rizatangiriraho.
Yavuze kandi ko bateganya gukorana n’abandi bantu baturutse hanze y’igihugu muri iyi gahunda yo gutangiza iri ishuri.
Kabera ati : ntabwo dufite abanyarwanda benshi babyize, ariko dufite abafatanyabikorwa bava hanze, hari abarimu bazava muri aka karere kandi dufite n’abandi banyarwanda babyize bazafasha abo banyeshuri kubimenya.
Muri iki gikorwa kureba uko batangiza iri ishuri rya Cinema, Eric Kabera avugako hari abantu bavuye Holly Wood bazafatanya nawe gufungura iri shuri.
Ababanyeshuri bazakirwa n’iri shuri niritangira bagomba kuba bararangije amashuri y’isumbuye, ndetse bazi kuvuga icyongereza n’igifaransa.
Kwiyandikisha ni ibihumbi 20 naho amafranga y’ishuri ni ibihumbi 600 ku mwaka, aya mafaranga Kabera avuga ko ari make ugereranije n’ayo abiga mu mahanga bishyura.
Claire U
Umuseke.com
http://umuseke.com/2011/07/18/ishuri-ryo-gukora-cinema-mu-rwanda-rizatangira-vuba/