Nyakubawa Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Museveni ku kigo cya Groupe Scolaire Camp Kanombe bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba 9 by’uburezi bw’imyaka 12, mu gikorwa cy’umuganda rusange (Ifoto/J.Mbanda)

Kiiza E. Bishumba

GASABO – Mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Gasabo ku Kigo cya Groupe Scolaire Camp Kanombe, ku wa 30 Nyakanga 2011, habereye igikorwa cy’umuganda rusange ku rwego rw’igihugu, ahatangijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba 9 by’imyaka 12, witabirwa b’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Paul Kagame na mugenzi we Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watanze inkunga ingana n’amadorali y’Abanyamerika ibihumbi 300 kuri iryo shuri.

Perezida Kagame na Perezida Kaguta Museveni, bamaze gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iyo nyubako, mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Nyarugunga mu gikorwa cyo kubaka amashuri  meza abereye Abanyarwanda, ndetse bikaba ari n’amahirwe kuba igihugu cyari gifite abashyitsi b’imena nabo baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri icyo gikorwa.

Perezida Kagame yagize, ati “Perezida Museveni ni inshuti kandi ni umuvandimwe w’u Rwanda. Gutanga umuganda ku Rwanda si ubwa mbere, ni kenshi.”

Perezida Kagame yashimiye Perezida Museveni kuba yaje gusura u Rwanda, nyamara yumise ko hari umuganda akifuza kwifatanya n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yanashimiye itsinda  ry’abagize Umubano Project baturutse mu gihugu cy’Ubwongereza nabo bari muri uwo muganda.

Perezida Kagame yagarutse ku gikorwa cy’umuganda nyir’izina, avuga ko umuganda atari umuco w’Abanyarwanda gusa, ahubwo  ko ari umuco w’Abanyafurika urimo guterana inkunga, gufatanyiriza hamwe, gutabarana, gufasha, gufashwa ndetse no mu byishimo, ati “ni yo mpamvu baje kwifatanya natwe ndetse igihe nikigera natwe tuzajyayo dufatanye mu gikorwa bazaba bateguye nk’iki.”

Perezida Museveni  uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuva ku wa 29 Nyakanga kugeza ku wa 01 Kanama 2011, mu ijambo rye aho bakoreraga umuganda i Nyarugunga, yashimiye kuba ari mu Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, by’umwihariko amushimira ishimwe yamuhaye ku gikorwa cyo kwifatanya n’Abanyarwanda  mu muganda, aboneraho no kuvuga ko azi neza ko Abanyarwanda bamukunda.

Perezida Museveni yishimiye  igikorwa cy’umuganda, avuga ko  umuganda ari umuco wa kera ndetse ngo n’iwabo wabagayo,  gusa ariko u Rwanda rwanogeje imikorere yawo bituma utanga umusaruro mwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Paul Jiles Ndamage, yavuze ko bishimiye inkunga yatanzwe na Perezida Museveni, cyane ko izabafasha gukomeza kwesa imihigo baba aba mbere mu kubaka ibyumba by’amashuri, aboneraho no kwibutsa ko Kicukiro yabaye iya mbere inshuro 2 mu kurangiza no kubaka ibyumba byinshi mu gihugu hose.

Nyuma y’umuganda, abayobozi bombi basuye ahazubakwa inganda n’ibikorwa by’ubucuruzi (World Trade Center) mu Karere ka Gasabo, icyo gikorwa kizatwara miliyoni 20 z’amadolari y’Abanyamerika.

Aba bakuru b’ibihugu kandi banasuye uruganda rw’Inyange ruri mu Murenge wa Masaka ho mu Karere ka Gasabo, bajya no gusura Umudugudu w’intangarugero wa Kabuga muri ako Karere.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=583&article=24378

Posté par rwandanews