Published on July 19, 2011 by

Kuri uyu wa kabiri Henri de Raincourt ministre w’ubufaransa ushinzwe Ubutwererane (Cooperation), yakiriye Ministre ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda Louise Mushikiwabo i Paris mu Bufaransa.

Louise Mushikiwabo

Nkuko tubikesha urubuga rw’ububanyi n’amahanga rwa leta y’ubufaransa (diplomatie.gouv.fr) byari beteganyijwe ko bavugana ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu mishinga y’iterambere.

Igihugu cy’ubufaransa ngo cyaba kifuza gutera inkunga u Rwanda mu mushinga wo kongera ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda, iki kikaba cyari ku murongo w’ibyaganiriwe hagati Henri de Raincourt na Louise Mushikiwabo kuri uyu wa kabiri.

Gusa ngo baba batanarengeje ingohe ibibazo biri muri aka karere mu biganiro byabo, harimo ikibazo cya Soudan, Libya ndetse n’iterambere rya East African Community.

Uru ruzinduko rwa Louise Mushikiwabo mu bufaransa rubanjirije urwa President w’u Rwanda Paul Kagame ruteganyijwe tariki 12 Nzeri uyu mwaka.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

http://umuseke.com/2011/07/19/louise-mushikiwabo-yagendereye-ubufaransa/

Posté par rwandanews