Uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda ucyuye igihe,aravuga ko umubano w’u Rwanda n’igihugu cye kuri ubu udashingiye ku nkunga gusa kuko hari n’ubundi bufatanye hagati y’ibihugu byombi nyuma y’amateka yaranze ibi bihugu byombi atarabaye meza na busa. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga, mbere y’uko asubira mu Bubiligi.

Asezera kuri Perezida Kagame, Ambasaderi Ivo Goemans yavuze ko igihugu cye gifatanya n’u Rwanda gukomeza guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi no kurwanya ubukene nyuma y’imyaka myinshi amateka yarabihuje.

Yagize ati : « Ku ruhande rumwe umubano wacu ushingiye ku mateka ariko nanone tugashima inzira u Rwanda rukoresha rwiteza imbere ku giti cyarwo ».

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Mary Baine, yavuze ko Ambasaderi Goemans yaganiriye na Perezida Kagame ku guhana amakuru ku bihugu byombi.

Yongeyeho ko ibindi baganiriye ari ugukomeza guteza imbere umubano, no gukangurira abashoramari bo mu Bubiligi gushora imari yabo mu Rwanda. Muri bamwe mu bashoramari bo mu Bubiligi bashoye imari yabo mu Rwanda harimo n’abakora inzoga ya Skol.

U Rwanda rwabaye ingaruzwamuheto y’igihugu cy’u Bubiligi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, bamaze gutsinda Abadage bari bararwigaruriye.

Nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge mu w’1962, umubano w’ibihugu byombi ntiwari mwiza cyane cyane kubera ibijyanye n’ibisigazwa by’amateka.

Ibintu byaje kuzamba nyuma yo muri Mata 1994 aho u Rwanda rwashinje iki gihugu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwanga gutanga bamwe mu bayigizemo uruhare.

Umubano waje kongera kugaruka aho iki gihugu cyemereye uruhare cyagize mu kudahagarika Jenoside ndetse kiniyemeza gutangira gahunda yo gukurikirana abayigizemo uruhare.

Kuri ubu igihugu cy’u Bubiligi kiri ku isonga mu bihugu bikorana n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, aho cyamaze guta muri yombi ndetse kikanaburanisha bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

http://www.igihe.com/

Posté par rwandanews