Tariki 12 na 13 Nzeri 2011 nibwo Perezida Kagame azagiriria uruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Bufaransa, mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza usigaye urangwa hagati y’ibihugu byombi no gushyigikira urugendo Perezida Sarkozy yagiriye mu Rwanda muri Gashyantare umwaka ushize.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Madame Louise Mushikiwabo avuga ko uru ruzinduko ruzaba umwanya mwiza n’intandaro yo gutuma habaho ibiganiro ku mpande zombi, cyane cyane mu nzego z’ubukungu n’ishoramari, haherewe ku iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 17 ishize.
Uretse kuganira na mugenzi we Sarkozy, Perezida Kagame azabonana n’abashoramari bo mu Bufaransa. Azatanga kandi ikiganiro mu Kigo cy’Abafaransa Gisesengura Ububanyi n’Amahanga (Institut Français des Relations Internationales), anahure n’abanyarwanda baba mu Bufaransa.
Diaspora nyarwanda mu Bufaransa iriteguye
Nk’uko bisanzwe bigenda mu bihugu Perezida Kagame yasuye, abanyarwanda baba mu Bufaransa nabo biteguye kuzamwakira bakaganira nawe ku ngingo zitandukanye, bakanatega amatwi ubutumwa yabageneye.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura uwo mubonano uzaba tariki 11 Nzeri 2011, abanyarwanda baba mu Bufaransa bashyizeho urubuga rwa internet rubigenewe, ndetse na paje ku rubuga rwa Facebook, aho bungurana ibitekerezo ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera no ku byo bizeye kuzaganiraho na Perezida Kagame.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwabo, buri cyumweru bashyiraho intego yo kunguranaho ibitekerezo. Intego y’iki cyumweru ni « Le Rwanda Aujourd’hui c’est… », aho buri wese atanga igitekerezo ku buryo abona u Rwanda rw’iki gihe.
Nk’uko bamwe muri bo babivuga, abanyarwanda bagezweho muri iki gihe ni ababaho nk’urungano rwihesha agaciro rugana iterambere (« Génération dignité, destination prospérité ! »). Bavuga ko n’ubwo uburyo bwiza bwo kumenya ukuri ku Rwanda ari ukurusura, ngo kuba noneho u Rwanda rugiye kubasanga aho bari ntako bisa.
Uretse abanyarwanda baba mu Bufaransa, ababa mu Burayi muri rusange biteze urwo ruzinduko, ndetse harimo n’abazava mu bihugu batuyemo bakajya kubonana na Perezida Kagame, ku buryo bizaba bimeze nk’uko byagaragaye mu Bubiligi tariki 4 Ukuboza 2010 ubwo yahuraga n’abanyarwanda baba mu Burayi muri rusange, n’i Chicago muri Rwanda Day yari igenewe abanyarwanda baba muri Amerika ya Ruguru muri Kamena 2011.
Izo mbuga twavuze haruguru zishobora gusurwa n’umunyarwanda aho ari hose :
Reba urubuga rw’abitegura urwo rugendo rwa Perezida Kagame i Paris : http://www.presidentkagameaparis.org/
Exprimez-vous dans un texte, par vidéo ou photo sur la page Facebook officielle ou envoyez nous un e-mail à info@presidentkagameaparis.org
web-site: http://www.ambarwanda-paris.fr
Fungura Facebook yawe urebe iyi paje : https://www.facebook.com/pages/Bien…
Reba video ivuga ku Rwanda rw’iki gihe : rel= »nofollow external »>http://www.youtube.com/watch?v=Q0Za…