Yanditswe  na Shaba Erick Bil

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza Ernest Rwamucyo aranyomoza ibyaraye bitangajwe na Radio yumvikanira muri icyo gihugu ko u Rwanda rukomeje gutera ubwoba bamwe mu Banyarwanda bahatuye.

Ibyo bivuzwe mu gihe hari undi Munyarwanda, Noble Marara usanzwe atuye muri icyo gihugu wavuze ko yaba yaratewe ubwoba n’u Rwanda kuko atavuga rumwe na rwo.

Mu kiganiro cyaraye gihise kuri imwe muri izo Radio, Kim Howells wigeze kuba Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, yavuze ko hageze ngo u Bwongereza buhagarike inkunga bugenera u Rwanda igeze kuri miliyoni 83 z’amapound.

Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite kuko bigamije guharabika u Rwanda n’Abanyarwanda.

Noble Marara avuga ko impamvu akurikiranwa ari uko yahaye amakuru umucamanza w’Umufaransa wakoraga iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Mu kwezi kwa 5 uyu mwaka abandi Banyarwanda babiri, Musonera Jonathan na Rene Mugenzi babwiye Polisi y’u Bwongereza ko nabo batewe ubwoba na Leta y’u Rwanda.

Polisi icyo gihe yafashe umuntu bukeye iramurekura, uwo akaba yariyemereraga ko ari we wabikoze ; ibyo nabyo bikabera urujijo Guverinoma y’u Rwanda kubona Polisi ifata umuntu bwacya akarekurwa atabajijwe.

Source : Orinfor

http://www.igihe.com/spip.php?article14974

Posté par rwandaises.com