Published  by · Abanyarwanda bari bitabiriye iyi nama

Kuri uyu wa gatandatu, nibwo abanyarwanda baba i Namur mu gihugu  cy’ububiligi baherutse guhura mu rwego rwo kuganira no gutegura uko bazakira umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda, Paul Kagame, uzagenderera icyo gihugu mu matariki ya 12 na 13 Nzeli 2011. Umushyitsi mukuru muri iyo nama yari Senateur Munyabagisha Valens.

Senateur Munyabagisha yasobanuriye abari aho ibigendanye n’ iterambere ryihuse rigaragara mu Rwanda, kandi mu nzego zose, yanasobanuye imwe mu mishinga y’ iterambere yateguwe na Leta y’ u Rwanda, ndetse anabwira abari aho ibyagezweho nyuma ya genocide yo mu 1994.

Abari aho bagize umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo, byinshi muri byo bikaba bigaragaza ko abo banyarwanda baba badafite amakuru y’ impamo y’ ibibera iwabo mu Rwanda.

Nkuko dukomeza tubikesha urubuga rwa rwandaisaparis , abari aho banaganiriye k’ uruzinduko rwa President Paul Kagame, abenshi bakaba baraniyandikishije ku bwinshi mu bazitabira  umubonano uzabahuza na President Kagame.  Iyo nama yasojwe n’ igikorwa cy’ ubusabane ku bari bayitabiriye.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

http://umuseke.com/2011/08/30/diaspora-nyarwanda-y-i-namur-mu-kwitegura-kujya-kwakira-president-paul-kagame-i-paris/

Posté par rwandanews