I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku kamaro ubushakashatsi bukorwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi bwagirira umugabane w’Afrika. Abayirimo barasaba amahanga kongera imbaraga mu bikorwa by’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hagamijwe gusobanukirwa ukuri kw’amateka yibyabaye no kurwanya abagifite ingengabitekerezo iyihakana.

Impuguke z’abashakashatsi n’abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye zo muri Afrika, Amerika n’Uburayi zirigira hamwe icyakorwa ngo hahindurwe imyumvire y’abiyita abanyabwenge bahitamo kugoreka amateka ya jenocide yakorewe abatutsi.Urugero rw’umunyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder uregwa ibyaha byo kuyipfobya no kuyihakana.

Prof. Joelle Vitiello ni umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Macalester yo muri leta zunze ubumwe z’amerika, yatanze ikiganiro kivuga ku ruhare rw’abanyabwenge mu gushakira umuti ingaruka za jenoside”Academic responses to the genocide: from the personal to the political”, avuga ko hakwiye gufatwa ingamba ku bakomeje gukwirakwiza amakuru ahakana jenocide yakorewe abatutsi hifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho. Prof. Joelle Vitiello agira ati“Dukeneye gusobanukirwa n’amateka ya jenoside, ariko rero usanga hari abakwirakwiza ibintu bihakana jenoside, nkaba navuga ko ibi bikomeje gufata intera ndende mu itangazamakuru rigezweho rikoresha umurongo wa internet. Ni ngombwa rero ko abanyabwenge bose b’abanyamerika bashyira hamwe bakabirwanya muricyo gihugu ndetse n’ahandi.”


Jean de Dieu Mucyo ni umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside ari nayo yateguye iyi nama.Avuga ko hari abitwaza ko ari intiti bagapfobya jenocide yakorewe abatutsi. Yagize ati “byagiye bigaragara ko hari abantu bitwaza ko ari intiti, noneho bo bagacurika ubushakashatsi, hari ahantu duherutse kuva bavuga ko abatutsi aribo ba nyirabayazana, ugasanga jenoside yemerwa gusa n’iy’abayahudi. Urumva nkiyo abivuze ari nk’umu professeur wa kaminuza akabibwira abanyeshuri, abivuga hirya no hino, aba acurika amateka.”
Izi mpuguke kandi zinenga ibihugu by’amahanga bicumbikira abaregwa ibyaha bya jenocide. Jean-Francois Dupaquier, umunyamakuru w’umufaransa akaba n’umwanditsi w’ibitabo kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yemeza ko ibi byorora umuco wo kudahana bikaba byatuma jenocide n’ingengabitekerezo yabyo ihemberwa.Yemeza ko na nyuma y’imyaka 17 jenocide ibaye mu bufaransa hakigaragara ubuhakanyi bukomeye bwa jenocide kubera umuco wo kudahana.

Iyi nama iteranye ku nshuri ya 3, yanitabiriwe na bamwe mu barimu n’abanyeshuri bo muri za kaminuza zo muri leta zunwe ubumwe z’Amerika zigishwaho na wa munyamategeko w’umunyamerika Peter Erlinder uhakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Abitabiriye iyi nama mpuzamahanga  baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Senegal, Nigeria, Ubufaransa, Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’u Rwanda rwakiriye iyo nama.


Saadah Hakizimana

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3559

Posté par rwandanews